Inanga yo gucuranga
Inānga: ni igikoresho cy'umuziki gakondo cyacurangwaga mu Burundi, u Rwanda, Uganda, no mu bice bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Igizwe nijwi ryoroheje, ijwi ryakozwe n'urugingo runini cyane rufata imirongo hejuru kurubaho. Inanga m'ubusanzwe ifite imirongo iri hagati ya itandatu n'umunani. [1]
Kubaka & gukoresha
hinduraImigozi karemano yakoreshwa m'ugukora imirya; gakondo, n'amara y'inyamanswa cyangwa imitsi yakoreshwaga mugukora imirya y'inanga, ariko muri iki gihe, imigozi y'icyuma niyo ikunze gukoreshwa. [1] Iyi migozi isanzwe ishyirwa mubice bikurikira: imihanuro, imirongo ibiri yambere, imirya y'amajwi ihibongoza, imirongo yo hagati, n' imyakiro, imirongo ibiri yanyuma. Imirongo mu byukuri igizwe numwe gusa, muremure cyane umugozi unyuze mu mutwe. [2] Hanyuma igahambirirwa ku rubingo. [1] Inanga ikurikira igipimo cya pentatonike . Umukinnyi ahuza igikoresho mu gukomeza no kurekura igikoresho. [3]
Umuco
hinduraMu bihe byashize, inanga yakinwaga cyane na bacuranzi babigize umwuga ku bayobozi; mu bisanzwe ba ririmbaga indirimbo zidasanzwe n'amateka asingiza umukunzi wabo. [1]
Abana ntibakunze kwigishwa gucuranga inanga. Mubusanzwe se abika inanga ye ahantu hagaragara, kandi umwana yiga gukina wenyine. Gukina Inanga mu bisanzwe bifatwa nk'igikorwa cya bagabo, [3] kandi abakinnyi b' inanga bazwi cyane ni abagabo. [4]
Mu Burundi, inanga yari isanzwe ikinirwa umwami
wo mu Burundi baruhuka n'ijoro. Inanga nayo yakinishijwe inka, kuko byatekerezaga ko zikunda amajwi meza yayo. Aho ifatwa nk'igikoresho cya mbere cy'avumbuwe mu gihugu.
Mu Rwanda, inanga ifatwa nkakimwe mu bikoresho bya muzika by'ingenzi kandi byubahwa. Bamwe mu bakinnyi b'inanga bakomeye bo mu Rwanda barimo: Thomas Kirusu, Victor Kabarira, Sentore Masamba, Vianney Mushabizi, Jules Sentore, Joseph Sebatunzi, Daniel Ngarukiye, na Sophie Nzayisenga. [3]
Reba
hindura- ↑ 1.0 1.1 1.2 1.3 "Inanga". music.africamuseum.be. Retrieved 2021-07-16.
...the country has produced some fine inanga talent ...Thomas Kirusu (RIP), Victor Kabarira, Sentore Masamba (RIP), Vianney Mushabizi, Jules Sentore, Joseph Sebatunzi, Daniel Ngarukiye, and Sophie Nzayisenga
Cite error: Invalid<ref>
tag; name ":0" defined multiple times with different content - ↑ "inanga · Grinnell College Musical Instrument Collection · WMI Testing". omeka-s.grinnell.edu. Retrieved 2021-07-16.
- ↑ 3.0 3.1 3.2 "Inanga: Rwanda's centuries-old music instrument". The New Times | Rwanda (in Icyongereza). 2016-09-10. Retrieved 2021-07-16. Cite error: Invalid
<ref>
tag; name ":2" defined multiple times with different content - ↑ "The Inanga musical instrument". The New Times | Rwanda (in Icyongereza). 2012-11-20. Retrieved 2021-07-16.