Imyubakire mu mugi wa Kigali

Iby'ingenzi bigenderwaho

hindura
 
imyubakire muri Kigali

Umugi wa Kigali washyizeho amategeko n'amabwiriza ku bijyanye no kubaka amagolofa ajyanye n'igihe yaba ari ayubucuruzi cyangwa ayo guturamo ndetse n'amazu asanzwe n'imihanda.Ibyo byose bikorwa kugirango havanweho imiturire y'akajagari mu mugi wa Kigali ndetse no kwimura abantu batuye mu manegeka kugirango bakurwe mu kaga mbere yuko Ibiza bibageraho[1]

Gutunganya Umugi

hindura

U Rwanda rwashyizeho igishushanyo mbonera ,kizajya gifasha abatuye n'abifuza kubaka mu mugi wa Kigali no mu gihugu hose muri rusange,kumenya no gusobanukirwa aho kubaka n'ubwoko bw'inyubako zemewe muri ako gace,kugirango hitabweho imibereho myiza y'abaturage n'iterambere ry'igihugu rirambye.

Hashyizweho Kandi gahunda yo kubaka imihanda mito yo ijya mu ngo Cyangwa iyo muri karitsiye, Leta ifatanije n'abaturage aho leta yishyura 70% Naho abaturage batuye aho umuhanda uzanyura bakiyishyurira 30% icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu murenge wa Kimironko kuwa 24 Werurwe mu Mwaka wa 2023 ubu byageze muri Kigali yose .[2]

Guhangana n'imihindagurikire y'ikirere

hindura

Mu rwego rwo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere Guverinoma y' u Rwanda yashyizeho umushinga witwa Green City Kigali bisobanura " umugi w'icyatsi kibisi Kigali". Mu rwego rwo gushyiraho umugi urengera ibidukikije n'imibereho myiza y'abaturage , imicungire irambye y'imigi muri Afurika,uyu mushinga Kandi uhuza neza igishushanyo mbonera cy'umugi wa Kigali icyerekezo 2050 cy'u Rwanda 2050.[3][4]

Intanganturo

hindura