Guhera mu mwaka wa 2020 nibwo mu Rwanda hatangiye gukoreshwa cyane imodoka zikoranye ikoranabuhanga rizwi nka HYBRID. Aho izi modoka zifite ikoranabuhanga rihambaye cyane rije ricyemura ibibazo bikomeye byo gukoresha ibikomoka kuri peteroli. Mu mwaka wa 2020 gusa habarurwa ko mu Rwanda hinjiye imodoka nyinshi aho habarurwagwa byibuze imodoka zirenga 7000.[1]

IJAMBO HYBRID NI IKI?

hindura

Imodoka ya HYBRID ifite moteri ebyiri zitandukanye zikora mu buryo bwuzuzanya. Moteri imwe ikoresha lisansi nk'izindi modoka zisanzwe zikoreshwa n'abantu benshi, naho moteri ya kabiri nayo igakoresha amashanyarazi. Izi modoka zizwiho gukoresha lisansi nkeya ugereranyije n'izindi modoka ariko igatanga umusaruro mwiza.[2]

Ikigo cy'Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA), cyakiriye imodoka ikoresha amashanyarazi[3] izagifasha kuzuza inshingano, iyi modoko n'iyo mu bwoko bwa Mitsubishi Outlander Plug-in Hybrid electric Vehicle (PHEV). Izi modoka zikomeje kuruhushaho kwiyongera hano mu Rwanda kuko zakuriweho imisoro, kuko izinjiye mu Rwanda gusa mu mezi icyenda ashize muri uno mwaka wa 2024 ziruta kure izinjiye mu myaka ya mbere.

Imodoka zinganje mu Rwanda ni uz'uruganda rwa KIA na HYUNDAI mu gihugu cya Koreya. Ibi nibyo bigira igihugu cyacu icya karindwi muri Africa mu bihugu bifite imodoka zikoresha amashanyarazi.

 
Peugeot 308 C Hybrid Auto Zuerich
IBYIZA BYO GUKORESHA IMODOKA ZA HYBRID
hindura
  1. Kugabanya ibikomoka kuri peteroli: Inganda nyinshi zikoresha ibikomoka kuri peteroli aribyo bituma lisanzi na mazutu bihenda. Izi modoka zaje zigabanya ikoreshwa ry'ibikomoka kuri peteroli.
  2. Gukoresha ingufu neza: Nyuma y'uko imodoka za Hybrid zibaye nyinshi ku isoko byatumye ibikomoka kuri peteroli bitongera kuba imbogamizi kubakoresha imodoka umunsi ku munsi.
  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-z-amashanyarazi-mu-rwanda-zimaze-kurenga-7000
  2. https://inyarwanda.com/inkuru/132457/imodoka-zamashanyarazi-nazo-zigiye-kugera-mu-rwanda-132457.html
  3. https://www.rema.gov.rw/info/details?tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Bnews%5D=102&cHash=9a3113069a44808d7d46b56b02250528