Imiterere y’urwego rw’ibidukikije

Mu Rwanda, kimwe n’ahandi hose ibidukikije bigizwe n’ibice bibiri, ibidukikije kamere[1] n’ibidukikije biva ku bikorwa bya muntu kandi bigengwa na politike, inzego z’ubuyobozi n’amategeko mu mikorere, mu kurindwa no mu micungire yabyo. Ibidukikije kamere bigizwe n’ubutaka n’ikuzimu, umutungo w’amazi[2], umwuka, urusobe rw’ibinyabuzima, ubwiza nyaburanga, ahantu nyaburanga n’inyubako. Ibidukikije biva ku bikorwa bya muntu birebana n’imitunganyirize y’imijyi n’icyaro n’imibereho y’abantu.

Ibidukikije kamere hindura

Ibidukikije karemano[3] by’u Rwanda birangwa n’aho u Rwanda ruherereye mu burasira zuba bw’Afurika yo hagati ya 1° 04’ na 2° 51’ (mu majyepfo ya koma y’isi) na 28° 45’ na 31° 15’ (Uburasirazuba). Ibintu by’ingenzi bigize ibidukikije keremano by’u Rwanda biri ku buso bungana na km² 26338 kandi birangwa ahanini n’ubutumburuke bw’imisozi, ubutaka, imiterere y’ikirere, ibimera n’amazi.

Reba aha hindura

  1. https://igihe.com/ibidukikije/
  2. https://www.bbc.com/gahuza/articles/cv2ev20l8rpo
  3. https://elearning.reb.rw/course/view.php?id=742