iminyorogoto mubishanga

Iminyorogoto

hindura

iminyorogoto ni udukoko tuba mumazi duto ariko dufite imisurire nkiy'inzoka abahanga bavugako

iminyorogoto ari udukoko twingenzi kubuzima bw'abahinzi kuko bayifashisha bakoramo ifumbire yimborera

bakayikoresha mugufumbira imirima yabo [1] ndetse bikabongerera nubryo bwo kwiteza imbere mubuhinzi bwabo.

Imibereho Yiminyorogoto

hindura
 
Umunyorogoto uri kubutaka.

iminyorogoto ikunda ubushyuhe buri hagati ya dogire seliziyusi hagatiya 20-30

ubuhehere buzigwa neza ni hagati ya 60-70 /100[2]

Akamaro kiminyorogoto

hindura

Mu Rwanda mu karere ka musanze nihamwe muturere twamenye umumaro wo korora iminyorogoto[3]

nutundi dukoko dutandukanye tuva mumyanda kuko babibyaza umusaruro [4]

Ibyiza byiminyorogoto

hindura

iminyorogoto ifasha mu kongera ibudahangarwa bw'ubutaka kandi bavuga ko irya utu bagiteri[5]

two mu misarani bikaba byafasha ko itakuzura vuba ubushakashatsi bwa korewe mu Rwanda bugaragaza

ko kuba iminyorogoto kuba iba mu butaka bifasha ubutaka burimo imyunyu byinshi nabyo byakongera amahirwe

yo kubona umusaruro.[6]

Kubungabunga ibinyabuzima

hindura

Bitewe nubushakashatse bwagaragajwe ko bimwe mubinyabuzima abantu bafata nkibitera isesemi cyangwa bisa nabi byangizwa[7]

kandi muribyo harimo byinshi bifitiye ikiremwa muntu akamaro hafashwe ingamba zo kubungabunga ibinyabuzima muri Rusange

ni mururworwego iminyorogoto nayo ikeneye kwitabwaho kuko nayo iri muribimwe mubyagaragaye ko bifitiye ikiremwa muntu

akamaro kuko hari bamwe bamenye akamaro kayo bakayibyaza umusaruro bakoramo ifumbire yo gufumbira imirima yabo nibindi

Umusaruro

hindura

mu Rwanda umusore witwa Imbabazi Dominike Xavio utuye mu Karere ka Musanze umurenge wa Nkotsi ni ummwe mubamenye akamaro

k'Iminyorogoto ubwo yari arangije Kaminuza nibwo yatangiye umushinga wo korora tumwe mu dukoko duto harimo iminyorogoto, amasazi

ibinyamushongo,Inyo nibindi avugako akora ifumbire y'imborera mu minyorogoto akoresheje ibyo iyo minyorogoto yitumye kuko aba yayigaburiye

ibishingwe bitandukanye byo mungo no mungarani. Xavio kandi avugako byamuteje imbere kuko agafuka kamwe k'iyo Fumbire kagura

amafaranga 7500 kandi uje kwihugura amwishyura asaga 150 Rwf . nibyiza kuriwe no kubahinzi muri Rusange kuko ubusanzwe

hakoreshwa toni 20 yifumbire kuri Hegitare mugihe iyi fumbire y'imborera yikorera hakoreshwa hagati yibiro 500 na Toni imwe[8] kuri hegitare

bikaba ari bimwe mu byatumye yiteza imbere kuburyo budasanzwe

Ubworozi

hindura

mu karere ka Musanze niko karere kagaragayemo ubworozi buteye imbere mu korora iminyorogoto aho umusore witwa

Dominike avugako abumazemo imyaka irenga itanu (5) ubwo yari asoje amashuri ye ya Kaminuza muri Kaminuza nkuru yu Rwanda

mu ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi bikaba baramufashije kwiteza imbere ndetse bimurinda no guhangayikishwa no gushaka akazi

bigaragara ko bitanoroshye mu Rwanda kandi si iminyorogoo gusa yoroyye amaze kumena akamaro kabyo yaguye ubworozi bwe

atangira korora amasazi ibinyamushongo inyo byose bitanga ifumbire nziza yo gufumbira imirima[9].

Ishakiro

hindura
  1. https://www.researchgate.net/publication/346463424_GUKORA_IMBORERA_IKOMOKA_KU_MYANDA_YO_MU_MUSARANI_HAKORESHEJWE_IMINYOROGOTO_Tiger_Worm_Toilet
  2. https://www.researchgate.net/publication/346463424_GUKORA_IMBORERA_IKOMOKA_KU_MYANDA_YO_MU_MUSARANI_HAKORESHEJWE_IMINYOROGOTO_Tiger_Worm_Toilet
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gukora-ifumbire-yifashishije-iminyorogoto-n-utundi-dukoko-bimuteje-imbere
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-03-31. Retrieved 2022-03-31.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://mobile.twitter.com/kigalitoday/status/1379369905980596224?lang=ar-x-fm
  6. https://www.accessagriculture.org/node/21923
  7. https://twitter.com/yvesrug/status/1313384935948988417
  8. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gukora-ifumbire-yifashishije-iminyorogoto-n-utundi-dukoko-bimuteje-imbere
  9. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gukora-ifumbire-yifashishije-iminyorogoto-n-utundi-dukoko-bimuteje-imbere