Imihango y'ubukwe bwa kinyarwanda

Imbyino zibyinwa mu bukwe zijyanye n'umuco nyarwanda

Imihango n'umuco mu bukwe bwa kinyarwanda

hindura

Ubukwe ni umwe mu mihango ikomeye ndetse no mu muco wa kinyarwanda ufatwa nk'umuhango ukomeye kubera ko uhuza imiryango, ugatuma umuntu ashinga urugo rwe, akabyara abana ndetse n'igihugu kikunguka amaboko, imihango y'ubukwe mu Rwanda yagendaga itandukana k'umuco idini,n' akarere abantu bakoze ubukwe bavukamo cyangwa baturukamo.

Mu Rwanda rwo hambere, ubukwe bwari ubw'umuryango, Imiryango iyo yabonaga ko umusore cyangwa inkumi bakuze kandi ko bagejeje igihe cyo kuba bashinga urugo ubwabo, Imiryango yatangiraga gutera intambwe zabaga zikubiyemo ibyo umuco uteganya bagamije guhuza umusore n'Inkumi, ngo bashinge urwabo rugo.[1]

Kurambagiza

hindura

Umwe mumihango yakorwaga kw'ikubitiro mumuco wa kinyarwanda

Kurambagiza ni ukureba uburanga bw'umukobwa cyangwa umuhungu, ubwiza, imico, imyifatire,bye. mu kurambagiza kandi hanabagaho kumenya no kugenzura imyitwarire, imibereho, imikorere, isuku, ndetse n'umuryango umuhungu cyangwa umukobwa akomokamo, Kugirango bamenye neza koko ko yahawe uburere.[2]

Umuranga niwe wafashaga imiryango y'abateganya gushyingiranwa kumenyana ndetse no gutunganya neza imihango ijyanye no kurambagizanya kwayo. Umuranga yabaga ari inshuti y'imiryango yombi, ishaka guhana abageni, cyangwa akaba inshuti y'umuryango umwe muri yombi, kuburyo yabaga aziranye n'abantu bo mu muryango bashakamo amaboko.[3]

 
Imihango yo gusaba

iyo umuranga Yamenyeshaga imiryango uwo yatoranyije, umusore n'inkumi bashoboraga guhura bakamenyana cyangwa bakaganira mu buryo busanzwe ibyo ubu twita guteretana.

Gufata Irembo no Gusaba

hindura

umuhango wakurikiragaho nyuma yo kurambagiza no kurambagizwa

Gufata irembo no gusaba byakurikiraga kurambagiza, bikabera iwabo w'umukobw. isango yo gufata irembo no gusaba, yarihutaga kuko[4] ubusanzwe abanyarwanda bavuga ko kwimana irembo kizira, iyo umuryango w'umusore wabaga wemerewe irembo, hakurikiraghao umuhango wo kurifata aribyo bitaga gufata irembo nubu kandi bigikorwa mu mihango y'ubukwe bwa kinyarwanda.

Mu gihe abo mu muryango w'umusore bagiye kumufatira irembo babaga bageze iwabo w'umukobwa, bakakirwa, bakazimanirwa, maze uhagarariye umuryango w'umukobwa akababaza ikibagenza. [5]

Umuranga, se w'umusore, cyangwa se undi umuryango w'umusore watoranyije nibo bajyaga gusaba no gufata irembo, iwabo w'umukobwa. Umuryango usaba watangaga inka y'ifata rembo, kubifite naho abaciye bugufi cyangwa abo twakwita abakene bakitwaza isuka, wasangaga akenshi aribwo bwambere imiryango yombi ihuye, baganira kubukwe bw'abana babo, maze bakicara bakajya inama kubizakorwa n'ibizakenerwa kumpande zombi.[6]

Gusaba no gukwa

hindura

Gusaba no gukwa ni umuhango wakurikiragaho ariwo wafatwaga nk'ubukwe nyirizina

Gusaba umugeni ni umuhango wakurikiraga uwo gufata irembo, ukabera iwabo w'umukobwa. mumuhango wo gusaba umuryango w'umusore watoranyaga abakwe bajya kuwusabira abo bakagenda barongowe (Bayobowe) n'umukwe mukuru, kandi bitwaje inzoga yo gusabisha.[7]

Wari umuhango wo guhana agaciro ku miryango kuko umusore ntiyashoboraga gutwara umukobwa atamuhawe, ibyo bigafatwa nk'ikimenyetso umuryango w'umusore uha agaciro umuryango w'umukobwa kuko ariwo wamureze.

Mu gihe cyo gusaba umuryango w'umukobwa ntago wahitaga wemerera umuryango w'umusore umugeni, ibyo byafatwaga nko kwihesha agaciro nk'umuryango ndetse no guhesha agaciro abawukomokamo.[8]

 
Abakwe

Nyuma yo gusa hakurikiragaho umuhango wo gukwa,ugakorwa n'umuryango w'umusore,kandi nawo ukabera iwabo w'umukobwa. Umusore yakwaga Inka,Isuka, cyangwa andi matungo nubwo hose bavugaga ko bakoye Inka.[9]

Inkwano
hindura
Inkwano yabaga ari ikimenyetso hagati y’imiryango yombi, ko ibaye inshuti. Inkwano yari ipfundo ry’ubumwe hagati y’imiryango yombi.
hindura

Mu muco nyarwanda Inkwano yashoboraga kuba inzitizi, yaba yabonetse cyangwa itabonetse ntibyabuzaga ubukwe gutaha, mugihe inkwano yabaga yabuze, umusore yashoboraga Gutenda, ni ukuvuga ngo yashoboraga kumara igihe runaka bumvikanyeho aba kwa sebukwe akora akazi gasimbura inkwano cyangwa agahabwa umugeni ku buntu maze ubukwe bugataha.

Gutebutsa
hindura

Gutebutsa ni umuhango wabaga nyuma y'indi mihango ugamije gucyura umukobwa mu muryango wa mukoye

Ni umuhango wakurikiraga gukwa. umuryango w'umusore wajyaga iwabo w'umukobwa hagamijwe kuganira igihe umukobwa bakoye bazamubazaniza (Bazamubahekera),

Habaga hari uduce dutandukanye imiryango ikomokamo, Gutebutsa byakorwaga inshuro irenze imwe, maze umuryango w'umukobwa ugakomeza kwi hagararaho. kugirango umuryango w'umusore ubone agaciro k'umukobwa wabo.

Kurongora no kurongorwa
hindura

Igihe iyo cyabaga kigeze umuryango w'umukobwa waramuhekaga maze ukamushyira umuryango w'umusore, iyo yabaga ageze kwa Sebukwe hari imihango y'umuco yabanzaga gukorwa ikagenda itandukana bitewe n'agace bakomokamo.

Hari nkaho iyo yabaga ageze mubikingi by'amarembo yabanzaga guhagarara hejuru yaho batabye urusyo, maze Nyirabukwe akamukoza umwuko kumpanga. Hari naho umugeni yinjiraga agasanga Sebukwe yicaye ikambere maze akamwicara ku bibero maze akanamuha Inka y'ibibero maze umugeni akabona kujyanwa mu mbere.[10]

Mu gihe ibirori by'ubukwe byabaga bigeze hagati Se w'umusore yamujyanaga kurongora. Mu kurongora hakoreshwaga umwishywa, umusore akawambika umugeni maze akivuga ati, Ndakurongoye ngewe kanaka, Mwene kanaka maze ababyeyi bakavuza impundu. ibirori bigakomeza kugeza bukeye maze abaje baherekeje umugeni bagasezera bagataha.

Nyuma yuko abaje bahetse umugeni bageze iwabo w'umukobwa bagashyikiriza ababyeyi be umwishywa. hakurikiragaho umuhango wo kwakira Umwishywa. ukabanzirizwa no Gucunda, Guca hagati no Kumara Amavuta.

Ibyo utari uzi mu muco
hindura

Nta mukobwa mu Rwanda rwo hambere washyingirwaga yaratakaje ubusugi, kuko kubutakaza byabaga ari igisebo k'umukobwa,Umuryango akomokamo, ndetse n'Igihugu.Uwabaga yatwise atarashyingirwa yafatwaga nkuwatesheje igihugu ubusugi, kugirango igihugu gisubirane iryo sheme, ry'ubusugi bwacyo, byasabaga kumucira mumahanga cyangwa bakamuroha mu Ruzi.

Gutinya

hindura

Nyuma yo kurongorwa, hari iminsi umukobwa yamaraga munzu adasohoka, muri icyo gihe cyo gutinya yaboheraga nyirabukwe ikibo kibara rimwe, bitaga Nyirabitabo. Gutinya byafashaga umukobwa kumenyerana n'umuryango ajemo. maze akamenya imyitwarire, imico nibindi

byo mumuryango mushya yashattswemo.

Gutwikurura

hindura
 
Amasunzu


Ni umuhango wakorwaga hagamije gusohora umugeni kugirango bamuhe uburenganzira bwo kujya ahagaragara. kugirango atangire imirimo ye, wakorwaga habanje gukura abageni mu Inyugamo kubogosha amasunzu guha abana amata no kubereka imitwa.Mu kwerekwa imitwa urugo rushya rw'abageni rwahabwaga ibyangombwa nkenerwa, birimo ibikoresho, ibiribwa ndetsde n'ibindi. Umuryango w'umukobwa wabaga wamuzaniye ibiribwa, ibikoresho byo mugikoni, ndetse n'imyaka. umukwe mukuru niwe watumwaga murugo ngo ayobore uwo muhango, aherekejwe nabakuze ndetse n'amasugi.

  1. https://www.igihe.com/umuco/article/iby-ingenzi-byabaga-bigize-ubukwe-bw-abanyarwanda-bo-hambere
  2. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/dore-ibintu-abasore-bahurizaho-mu-gihe-bahitamo-umukobwa-barongora
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2024-02-07. Retrieved 2024-02-07.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=56100&token=2a4a696f1d8616f868f1a1c7ca930a5ee1242509
  5. https://itriedtowarnyou.wordpress.com/tag/gufata-irembo/
  6. https://www.newtimes.co.rw/article/22737/gufata-irembo-the-traditional-engagement
  7. https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=56100&token=2a4a696f1d8616f868f1a1c7ca930a5ee1242509
  8. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ubukwe-nyarwanda-ibyiciro-10-bigoye-bamwe-bigatunga-abandi
  9. https://ar.umuseke.rw/isekere-imihango-yubukwe-bya-kinyarwanda.hmtl
  10. https://bayingela25.wordpress.com/2017/09/09/ubukwe-bwabanyarwanda-igice-cya-4/