Gutera ibiti muri kayonza
imbuto

Intangiriro

hindura
 
ingemwe z'umwembe

Abahinzi b’imbuto mu cyanya cyuhirwa mu Murenge wa Murama na Kabarondo, Akarere ka Kayonza n’Umurenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, bafashe neza ibiti by’imbuto bahembwe ibikoresho birimo ipombo zitera umuti, roswari (Arrosoir) yo kuhira n’igikoresho cyifashishwa mu gukata ibisambo.[1][2][3][4]

 
Ipombo y'amazi

ipombo yo gutera umuti

hindura

ipombo yo gutera umuti ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama 2022, kikaba cyari kiyobowe n’Umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe Ubuhinzi, Dr Bucagu Charles n’Umuyobozi w’Umushinga KIIWP ufasha mu bikorwa byo kuhira no kubona ingemwe z’ibiti, Ku ikubitiro hakaba hahembwe abahinzi 24 mu gihe abagomba guhembwa bose ari 124.[1][3][4]

 
Gutera ibiti

Imbuto

hindura

Ubuso buhinzeho imbuto bungana na hegitari 1,369 mu Mirenge ya Murama, Kabarondo na Remera, izi mbuto zikaba zuhirwa hifashishijwe amatiyo azamura amazi mu kiyaga gihangano cya Gishanda n’andi mahema afata amazi. Bucagu akaba yasabye abahinzi gukomeza gufata neza ibiti by’imbuto kuko ari isoko y’ubukungu bafite mu minsi iri imbere, yu munsi ntimuratangira gusarura ariko igihe nikigera muzabona ko mutaruhiye ubusa. Imbuto zizabaha amafaranga menshi kandi n’abana banyu bazagira imirire myiza.[1][3][2]

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/kayonza-abahinzi-bafashe-neza-ibiti-by-imbuto-bahembwe
  2. 2.0 2.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ab-i-kayonza-batangiye-gutererwa-ibiti-by-imbuto-mu-mirima-mu-guhangana-n
  3. 3.0 3.1 3.2 https://www.kayonza.gov.rw/soma-ibindi/hatewe-ibiti-byimbuto-byitezweho-guhindura-byinshi-mu-buzima-bwabaturage
  4. 4.0 4.1 https://umuseke.rw/kayonza-hatangijwe-umushinga-wo-gutera-ibiti-byimbuto-ibihumbi-400-mu-kurwanya-inzara.html?fbclid=IwAR3cdHsEwL0D9B24z4XLnaVG-JHmzrkVr2muXvb6EpDPKj7uQTwYg05aEBI