Umugabo
Igitsina cy’umugabo cyangwa Imboro umwanya mwibarukiro w’umugabo.
Ku ishusho urabona imyanya ndangagitsina y’imbere n’inyuma ku muhungu. Urabona imboro, imiyoborantanga, umuyoborankari, uruhago, imiyoboramasohoro n’amabya.
Igitsina cy’umugabo kigizwe n’umukaya woroshye n’imitsi myinshi y’amaraso.Iyo amaraso menshi ageze mu gitsinagabo, kirabyimba kigashyukwa. Igitsina cy’umugabo ni cyo gisohora inkari n’amasohoro. Iyo umuhungu akoze imibonano mpuzabitsina, igihe cyo kurangiza asohora intanga zivanze n’amasohoro.
Ushobora kwizera ko ayo masohoro asohotse mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina atarimo inkari, kubera ko uruhago ruba rufunze mu gihe imboro iba ihagaze.
Amabya abiri ari mu gasaho nk’uko bisanzwe rimwe iruhande rw’irindi. Mu mabya ni ho hakorerwa intanga-ngabo ni na ho zibikwa. Intanga-ngabo zinyura mu miyoborantanga ziva mu mabya zisohoka. Zigisohoka mu mabya,zihita zivanga n’amasohoro yakorewe mu miyoboramasohoro.
Indwara
hinduraIndwara ya peyronie : iva ku kubabara kugenda kuba mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, ibyo bigatuma habaho ahantu hakomeye habuza igitsina kwirambura neza mu gihe gifashe umurego (érection) maze bigatuma cyigonda. Ibi nibyo kenshi bitera ububabare bw’igitsina. Ibimenyetso by'indwara ya peyronie:
- Kuribwa mu gihe cyo gushyukwa
- Ahantu hakomeye hatuma igitsina cyigonda
- Rimwe na rimwe uko kwigonda gushobora kubuza imibonano mpuzabitsina gukorwa
Gukomereka : kuvunika kw’ahantu hatuma igitsina kibasha gufata umurego, aho hakaba haherereye munsi y’uruhu. Ibi bishobora guterwa n’impanuka. Uku gukomereka gushobora no gutuma umuyoboro w’inkari wangirika cyangwa se ukanacika. Ibimenyetso bijyanye gukomereka (trauma) nko mu gihe cy'impanuka:
- Kuribwa gukabije
- Kuribwa kujyanye no kubyimba kw’ahaba hababaye, cyangwa se hakirabura. Hashobora no kuba hacitse igisebe.
- Kujojoba kugaragara igihe umuyoboro w’inkari wangiritse, icyo gihe kujojoba guterwa n’uko uruhago rwuzuye cyangwa rurimo ubusa. Igihe umuyoboro wangiritse igice, ashobora gukomeza kwihagarika n’ubwo bimugora. Ariko igihe umuyoboro wacitsemo kabiri neza, kunyara biramunanira noneho akaribwa munda.
Ibintu bidasanzwe bisohoka mu gitsina cyangwa Ibintu bisohoka mu gitsina badasanzwe (discharge, écoulement): bwa mbere na mbere bishobora guterwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, cyane cyane iyitwa chlamydia. Izo ndwara kandi zishobora no kwandurira mu mibonano yo mu kanwa (sexe oral) cyangwa yo mu kibuno.
- Ibisohoka bishobora gusa nk’ibibonerana, nk’umuhondo, nk’amaraso, nk’icyatsi, nk’ibifashe, cyangwa bimase (collant, sticky).
- Ibi usanga bijyanye n’ububabare mu kunyara cyangwa se ntibunahabe.
Priapisme : Ishobora guterwa n'abantu ku giti cyabo igihe biteye imiti yo kugirango igihe cyo gushyukwa kibe kirekire, ibyo bikorwa kenshi n'abafite ikibazo cyo kudatinda, cyangwa se batanashyukwa namba. Gukomereka kw'umutsi wo mu gitsina bigatuma uba utagishoboye gukamura amaraso aza mu gitsina mu gihe cyo gushyukwa. Imiti nka anticoagulants, neuroleptiques na psychotropes nayo ishobora gutera icyo kibazo.
- Gushyukwa kudahagarara (kurengeje amasaha ane), biba byatewe n’uko amaraso aba yaheze mu gitsina.
- Kuribwa kuza ntakintu kibaye kandi kugatinda
- Kuribwa kuza gutewe n’imibonano mpuzabitsina.
Gutwara neza igitsina no kwirinda kugihungabanya, kugikomeretsa no kukibabaza. Igihe igitsina cyakomeretse, fata barafu (glaçons) ushyire mu mwenda maze ukoze ku gitsina ahakomeretse, hanyuma hagarika imibonano, maze unywe imiti igabanya ububabare nka paracetamol, cyangwa se brufen.
Kuri priapisme, naho fata agatambaro ushyiremo barafu ushyire ku gitsina, nibiramuka byanze nyuma y’isaha imwe igitsina kigifite umurego, ihutire kwa muganga kuko ibi bishobora kwangiza ibigize igitsina bituma gifata umurego (érection).