Ikondera
Ikondera ni kimwe mu bikoresho bikoreshwa n’ababyinnyi b’injyana gakondo zo muRwanda ariko hari abatazi akamaro n’inkomoko yaryo.
Amateka
hinduraIkondera ni igikoresho kivuzwa kenshi iyo intore zambaye imigara zigiye gutangira guhamiriza. Barivuza bashyize umunwa ahari umwenge habugenewe.
Hambere mu Rwanda Ikondera ryabaga gikozwe mu ihembe. Kuri ubu barikora mu bikoresho biyandukanye birimo ibya purasitiki.
Amakondera aba ari atanu mu babyinnyi bayavuza mu buryo butandukanye bigatanga umuziki uryoheye amatwi.
Ayo makondera atanga amajwi atandukanye ariyo Umurangi riyobora andi, Inkanka, Incuragane, Insengo n’Urugunda. Uwo ni umwihariko w’umuziki n’imbyino gakondo z’Abanyarwanda.
Nsengiyumva Abdallah
hinduraumuvuzi w’ikondera akaba n’umubyinnyi mu itorero ry’Urukerereza n’Inganzo Ngari, avuga ko ikondera ari kimwe mu bikoresho bikomeye mu muco nyarwanda.
Akomeza avuga ko Ikondera ryerekana ubutwari bw’intore z’u Rwanda, mbere zari ingabo z’igihugu.
Agira ati “Ikondera rivuzwa rihamagara intore guhamiriza, rikaririmba ubutwari n’ibyivugo by’ingabo. Buri kondera riba rifite ijwi ryaryo, yajya hamwe yose agakora umuziki mwiza ari nawo utuma intore zizihirwa zikaza guhamiriza.”
Nsengiyumva avuga ko nubwo nta majwi aba yumvikana, abavuza Ikondera baba bazi ibyo bavuga ndetse bakanamenya imbyino bagezeho.
Ati “Burya tuba tuvuga imyato n’ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda nubwo amajwi aba adasohoka haba humvikana injyana gusa.
Nyamara burya indirimbo tuba tuziziranyeho, akenshi duhera mu Musambi, tugakurikizaho iryitwa Cyarutema tugasoreza ku ryitwa Imbaduko.”
Nsengiyumva avuga ko ikondera rikomera cyane rigasaba ubuhanga mu kurivuza. Riherekezwa n’ingoma yitwa Ruharage ifite akajwi karangira n’ Ingaraba ifite ijwi ryo hasi.