Ikinzari cyangwa Turmeric ni ikimera kiri mu muryango Zingiberaceae ni ikimera kitarigishya kuko kimaze imyaka irenga 2000 gihingwa, uburebure bwacyo bujya gukabakaba metero, Ifu iva mumizi yacyo ikunzwe gukoreshwa cyane nk’ ikirungo. Igira ibara ry’ umuhondo ujya kuba nk’ icunga ( orange). N’ ikimera gikomoka mubuhinde no muri Asia y’ amajyepfo y’ iburasirazuba. Kuri ubu kikaba gikoreshwa mubihugu byose ku isi.[1][2][3]

Turmeric cyangwa Ikinzari
Ikinzari

AKAMARO KA TURIMERIC KUBUZIMA BWACU. hindura

● Itera Umwijima kumererwa neza

● Irwanya ibibazo by' Umutima: ubushakashatsi bwakozwe bwerekanyeko itera imikorere myiza uduce duto two mumutima imbere no mumitsi ijyana amaraso (endothelial), tugira uruhare mukurwanya umuvuduko w' amaraso, no kwangirika kw' umutima.

● Ni anti- inflamatoire. Kubwibyo bituma iba nziza kubibazo bitandukanye cyane nka rubagimpande na arthritis.

● Ni carminative, ninziza kukubyimbura, colic, no gusohora icyuka cyo mumara.

● Irwanya mikorobi, ubwandu cyangwa ama infection, kandi ikaba nziza mukongera ubudahangarwa bw’ umubiri.

● Ni nziza kundwara z’ igifu nka dyspepsia, igogora ritinda kunoza ibyokurya , gastrite chronique, kubura kw’ ipfa ry’ ibyo kurya…

●Ifasha muguhangana n’ indwara zibasira imyanya y’ ubuhumekero nka bronchite, inkorora, asthma…

● Ikangura imikorere y’ ubwonko kandi igafasha mukugabanya umunaniro no guhangayika ,

● ikanarinda indwara ya Alzheimer kubageze muzabukuru n’ izindi Ifite ubushobozi bwogushyira kurigahunda imihango y' abakobwa no kuburizamo ibindi bibazo bijyanye nayo.

● Irinda gusazira imburagihe Ifasha mugusohora urugimbu rubi mumubiri no kurwanya indwara z’ umutima Indwanya indwara z’ uruhu nka psoriasis, eczema, ibiheri byo mumaso…

 
ikinzari

● Ikomeza imikaya (ligaments) Isukura amaraso Igabanya umubyibuho ukabije Igabanya ingaruka z’ imiti y’ ubutabire ( chemotherapy) Irwanya cancer ( y’ amabere, prostate, y’ uruhu, y ‘ iherezo ry’ amara, iyo mumatembabuzi, n’ iya maraso) Nibyiza kuvanga Turmeric na Black pepper izwi ku izina rya Pilipilimanga, kuko bituma curcumin iboneka muri Turmeric ikwirakwizwa neza mumubiri, ibyo bikayiha ubushobozi bwayo mu mubiri.[4]

UKO IKORESHWA hindura

  • Utuyiko 2 duto muri litiro 1 y’ amazi ashyushye. Tegereza iminota 10, ubone kuyungurura, unywe amatasi 3 kumunsi
  • Kuyishyira mubyokurya, mugikoma, …ukoresheje akayiko gato katuzuye neza
  • Kubibazo by’ uruhu ikoreshwa uyisize uvanze n’ amazi
  • Kuvura ibiheri byo mu maso:3 ibiyiko by’ ifu ya turmeric-- 3 ibiyiko by’ ubuki 1 ikiyiko cya vinaigre ya pomme ½ cy’ indimu Bivange neza usige mu maso bimareho igice cy’ isaha.[5]

Ibindi hindura

1. Turmeric ntangaruka mbi itera umubiri iyo ikoreshejwe neza kurugero rukwiriye. Iyo urengeje urugero ushobora kugira bimwe mubibazo bikurikira:Gukora nabi kw' igogora.--Iseseme Diarrhe Isereri

2. Sibyiza kuyikoresha igihe kirenze amezi 2 cyangwa 3, ujye usimbuka andi mezi 2 mbere yuko wongera kuyikoresha.

3. Utwite: kuyikoresha nk' ikirungo mubyokurya ntacyitwaye, ariko kuyikoresha kurugero rurihejuru ( nk' umuti) ntabwo byemewe.[2]

Amashakiro hindura

  1. https://umutihealth.com/icyinzari/
  2. 2.0 2.1 https://web.archive.org/web/20230227151600/http://www.agakiza.rw/Menya-byinshi-ku-icyinzari-ikirungo-kivura-indwara-nyinshi.html
  3. https://www.ubuzimainfo.rw/2022/02/akamaro-kicyinzari.html
  4. https://www.thechoicelive.com/sobanukirwa-byinshi-byagufasha-kurinda-ibihaha-no-gutuma-bikora-neza
  5. https://yegob.rw/ibyagufasha-gucyesha-mu-kwaha-hawe-hahindutse-umukara/