Igiti cy'indimu
Lemon

Ubusobanuro hindura

Indimu ni urubuto rwiza kandi rufite akamaro gakomeye ku buzima bw’umuntu, Nk’uko tubibona indimu zishobora kunyobwa mu mazi cyangwa zikaribwa nk’imbuto bisanzwe, Indimu ikungahaye cyane ku butare bwa “potassium”, “calcium”,”copper”, ndetse ikagira na vitamine A, B na C ndetse na Fer. Ikindi kandi indium ni urubuto rutagira ibinure bibi.[1][2]

amazi arimo indimu hindura

 
igiti cy'Indimu

Aya mazi aha umubiri wawe ubudahangarwa buhagije, kubera vitamin C irimo ihagije inagufasha kurwanya stress cyane. Afasha mu igogorwa ry’ibiryo no gusukura urwungano ngogozi. Ku bantu bagira ikibazo cyo gutinda kw’ibiryo mu nda bakumva batumbye, ikirungurira, cg gutura imibi cyane uyu ni umuti mwiza cyane, Asukura umubiri wawe muri rusange. Niba ushaka gusohora imyanda n’ubundi burozi bwangiza ingingo zawe uyu ni umuti w’ibanze, kuko utera uturemangingo twawe gukora cyane ndetse n’umwijima ugakora neza.[3][4]

 
Indimu

Ku bagore hindura

Kunywa amazi arimo indimu bihuzwa n’ibyiza byinshi ku magara, birimo kugira uruhu rwiza n’igogora ryiza. Ariko se ibigaragazwa na siyanse ni ibyo kwizera kuko ku bagore bituma babobera byoroshye.[5][6]

Amashakiro hindura

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-impamvu-ukwiye-kurya-indimu-buri-munsi
  2. https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/rbc-yaburiye-abakoresha-indimu-tangawizi-n-inturusu-bivura-covid-19
  3. https://umutihealth.com/amazi-arimo-indimu/
  4. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/reba-akamaro-gakomeye-utari-uzi-amazi-arimo-indimu-afitiye-umubiri-w-umuntu-n
  5. https://www.bbc.com/gahuza/articles/c25eeennk0ko
  6. http://www.agasaro.com/spip.php?article4125