Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka mu Rwanda
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka mu Rwanda (Icyongereza:National Land Authority) n'ikigo cy'igihugu gitanga serivise kumikoreshereze y'ubutaka, hagendewe kukuba mumyaka ishize ubutaka butakoreshwaga neza mu buryo bukwiye urwego rw'igihugu rufatanyije nizindi nzego zibishinzwe hakozwe igishushanyo mbonera kizafasha abaturage mugukoresha neza ubutaka.
Serivisi
hindura1. Iyandikisha ry’imikoreshereze y’ubutaka
hinduraIyi serivisi irebana n’iyandikwa ry’icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa. Iyi serivisi yifashishwa mu iyandikisha ry’ubutaka n’itangwa ry’ibyangombwa byabwo.
2. Igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka n’ibishushanyombonera bicukumbuye
hinduraIyi serivisi ijyanye n’itegurwa ry’ibishushanyo n’amabwiriza agenga imikoreshereze y’ubutaka mu bice bitandukanye, no kugenera ubutaka ibikorwa bitandukanye. Uregero, imiturire, ubucuruzi, ibikorwa rusange, ubuhinzi, n’ibindi nk’uko biteganywa n’itegeko N° 008/03 of 03/07/2022, rigena Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena uburyo bwo gutanga no kubona ubutaka, ubwo gukodesha ubutaka mu buryo burambye, n’ubwo gutiza no gukodesha ubutaka bwa Leta (ingingo ya 18) n’amabwiriza n’ibishushanyo mbonera bicukumbuye. Iyi serivisi ikorwa gusa n’inzego z’igihugu n’izegerejwe abaturage.
3. Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu (NLUDMP)
hinduraIri ni igenamigambi rusange rigaragaza icyerekezo cy’igihe kirekire cy’imikoreshereze y‘ubutaka. Igishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’igihugu (NLUDMP 2020 – 2050) cyemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku wa 29/07/2020, gitangazwa mu igazeti ya Leta yo ku wa 20/05/2022. Iki gishushanyo cyubakiye ku cyerekezo cya 2050, kigamije ikoreshwa neza ry’ubutaka mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu hitawe ku nzego zose z’ubukungu (Abaturage, imijyi n’imiturire, imyubakire, ubukungu, itangwa ry’imirimo, inganda, ubucukuzi, ubuhinzi, ibidukikije, umutungo kamere, ubukerarugendo, no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, ubwikorezi, ibikorwa remezo, n’ibikorwa rusange).
- Igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali n’ibishushanyombonera ku rwego rw’akarere (DLUP):
- Igenamigambi ry’imitunganyirize y’ubutaka buri mu cyiciro kihariye
- Ibishushanyo bicukumbuye by’imitunganirize y’ahantu runaka:
4. Uruhushya rwo guhindura icyo ubutaka bwagenewe
hinduraGuhindura icyo ubutaka bwagenewe gukoreshwa bigengwa n’iteka rya minisitiri No 005/MoE/22 ryo ku wa 15/02/2022.
5. Gutunganya amakarita no kubungabunga amakuru ndangahantu
hinduraIyi serivisi irebana n’ikusanywa ry’ amakuru ndangahantu n’ikorwa ry’amakarita, bitanga amakuru ku mikoreshereze y’ubutaka, ibikorwa remezo, n’umutungo kamere. Ibijyanye n’amakuru ndangahantu mu Rwanda byose bitegurwa binyuze ku rubuga rwabigenewe (NSDI Hub).