Igishanga cya bishenyi
Igishanga cya Bishenyi giherereye mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi, cyuzuye biturutse ku mvura nyinshi yahaguye none ubu abaturage ntibari kubona uko bagenda, Ni igishanga kiri ku umuhanda uhuza Bishenyi, Kigese na Rugalika, kucyambuka bifashishaga amateme atatu ariho na yo imvura yayatwaye. Imvura yatangiye kugwa kare, ikagwa mu buryo budasanzwe ku buryo abaturage bahatuye bakorera mu Mujyi wa Kigali n’abanyeshuri bavaga ku mashuri batari kubona uko bataha. Ni igishanga gisanzwe cyuzura iyo habayeho ikibazo cy’imvura nyinshi igwa igihe kirekire.[1][2][3]
Amashakiro
hindura- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-imvura-yateye-imyuzure-mu-gishanga-cya-bishenyi-ihagarika-urujya-n
- ↑ https://m.facebook.com/permalink.php?id=249379251757029&story_fbid=3687516607943259
- ↑ https://rugali.com/barafinda-yarabivuze-agatoki-kamenyereye-gukomba-gahora-gakunje-igice-kigishanga-cya-bishenyi-ku-kamonyi-kigiye-kwamburwa-abagihingamo-bati-ntituzavamo/