Igishanga cya Gatuna

Igishanga cya Gatuna gifite hegitari umunani 8 cyeguriwe abatuye hafi y’umupaka wa Gatuna kugira ngo biteze imbere babinyujije mu buhinzi bakorera muri icyo gishanga.

Ifoto y'igishanga
Ishanga
Igishanga
igishanga cya gatuna

Umushinga wo gutunganya Igishanga cya Gatuna

hindura

Umushinga wo kugitunganya, uzibanda ku gutunganya ubutaka buri ku buso bwa Hegitari 600, bwo mu misozi igikikije, mu rwego rwo kuburinda kwangirizwa n’isuri. Bizajyana n’ingamba zo gukangurira ababuhinga kubahiriza ibikenerwa byose mu kongera umusaruro harimo imbuto nziza, ifumbire y’imborera n’imvaruganda, imiti, ishwagara n’ibindi bituma umusaruro wiyongera.Ni igishanga kiri ku buso bwa Hegitari 220, izikunze kurengerwa n’amazi y’imvura, zikaba zibarirwa muri 20.Mu umushinga wo kugitunganya haziyongeraho Damu, izayobora amazi mu buryo bworohereza abahinzi mu mirimo ijyanye no kuhira imyaka, bityo bajye babasha no guhinga batitaye ku kurindira imvura.[1]Ibyo bizarushaho kubakira abahinzi ubushobozi, no guca imyumvire y’abagitekereza ko umurimo w’ubuhinzi ari uwa ba “mbuze uko ngira”.Ubwo bizaba byashyizwe mu bikorwa, umusaruro w’ubuhinzi, uzarushaho kwiyongera.Igihe kirageze ngo umuhinzi yubakirwe ubushobozi bumugira rwiyemezamirimo nk’abandi bose babarizwa mu rindi shoramari rirambye. Ibi rero ntiyabigeraho mu gihe agihura n’inzitizi zirimo n’isuri, ari na yo mpamvu Leta y’u Rwanda yatekereje icyafasha umuhinzi guhangana n’izo mbogamizi akabukora kinyamwuga byisanzuye.Igice kitagerwamo n’isuri muri iki gishanga, ngo nibura mu gihe hahinzwe ibirayi, hasarurwa Toni 19 kuri Hegitari imwe. Gahunda yo kugitunganya ikubiye mu mushinga mugari wo kwita ku buhinzi n’ubworozi watangiye gukorerwa mu Turere tw’igihugu guhera mu mwaka wa 2022, ukazamara imyaka itanu.[2]

Uko byari bimeze mu Igishanga cya Gatuna

hindura

Mugihe kinini cyari gishize bamwe mu bahinga mugishanga cya Gatuna bataka igihombo baterwaga n’amazi y’imvura yateraga imyuzure muri icyo gishanga,Abafite imirima muri icyo gishanga, abagituriye n’abaturage biganjemo abo mu Mirenge ya Kaniga na Cyumba mu Karere ka Gicumbi iki gishanga kibarizwamo, bagaragaza ko uko kwangirizwa imyaka y’abo n’amazi yarengeraga imirima imwe n’imwe ikigize byatumaga babaga bataha ntamusaruro.Bavugako bahoraga bahangayitse bibaza amaherezo y’icyo kibazo barayobewe, kuko inzego zose bigaragara ko zakagize icyo zibikoraho, bari barazegereye barazitakambiye ngo zibarwaneho zibafashe gushaka umuti w’icyo kibazo.[1]Nubwo ibintu byose ku masoko ya byihagazeho muri Gicumbi, naho ibirayi byageze ku mafaranga 550. Imbuto imboga n’ibindi biribwa biragurwa n’Umuntu wifite, byaratumbagiye ku kigero kirenze kure uko byahoze mbere.Ubuyobozi butekereza ko kuba kiri hafi gutunganywa, abahinzi bazarushaho kongera imbaraga n’ubushake mu buhinzi buteye imbere bityo n’abakenera umusaruro ugiturukamo babyungukiremo.

Amashakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gicumbi-igishanga-cya-gatuna-kigiye-gutunganywa
  2. https://ar.umuseke.rw/gicumbi-urubyiruko-nabo-mu-kiciro-cya-i-bahawe-igishanga-cya-hegitari-8.hmtl