Igishanga cy’Akagera

Igishanga cy’Akagera kiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Igishanga

Tumenye Igishanga cy'Akagera hindura

Igishanga cy’Akagera kiri mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Kigizwe n’urufunzo rwinshi n’ibindi bimera, usanga kibamo amoko menshi y’inyoni atemberamo akanagera muri Pariki y’Akagera aho asurwa n’abakerarugendo. Iki gishanga gifite amazi yisuka mu Kagera akanatanga urugomero rwa Rusumo n’ibindi.Mu Rwanda hari amoko atatu y’ibishanga: ibishanga bikomye, ibishanga bikoreshwa habanje gufata imigambi yo kubirengera, n’ibishanga byakoreshwa nta kibazo. Muri byo harimo Kamiranzovu, Rugezi n’Akagera ntibyemerewe guhingwamo.[1]Ni Ibishanga bitagira ibikorerwamo na mba bikomye aribyo bitatu igishanga cya Rugezi, icya Kamiranzovu n’icy’Akagera,Bavugako atari byo byonyine ariko ibi by’umwihariko ngo bigomba kuyungurura umwuka, amazi n’ingomero bikanatanga urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye biba bikenewe mu buzima bwa buri munsi bw’umuntu.

Amashakiro hindura

  1. https://igihe.com/ibidukikije/article/impamvu-ibishanga-bya-kamiranzovu