Igihembwe cy’ihinga i Rwamagana
Akarere ka Rwamagana mu intara y'uburasirazuba bwu Rwanda hari abaturage aho barasabwa guhinga bigezweho bakava ku bya gakondo, abahinzi nabo bavuga ko bamenye akamaro ko guhingira hamwe ku buryo bugezweho . Igihembwe cy’ihinga mu Karere ka Rwamagana, nko mu gishanga kiri ahitwa ku matafari hagati y’imirenge ya Musha na Gahengeri, ahazahingwa ibigori ku buso bwa hegitari 15 hakorera koperative ya Twitezimbere Musha, abahinzi basabwe kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe ari mu buhinzi, bava mu buhinzi gakondo bajya mu buhinzi bugezweho .[1]
Igihembwe
hinduraMu karere ka rwamagana mu intara y'uburasirazuba bwu Rwanda, aha rero niho dutangije igihembwe cy’ihinga dusa nk’aho twatinze kuko imvura yatinze kugwa, icyo tubasaba ni uguhinga vuba vuba, ikindi tubasaba ni uguhinga igihingwa kimwe kugirango tujye tubona ibidutunga bihagije, Koperative Twitezimbere Musha igizwe n’abanyamuryango 137 bibumbiye mu matsinda atandukanye, aho bahinga ibigori n’ibishyimbo ku buso bwa hegitari 15.[1]