Icyayi cyoherezwa muri Pakistan

U Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi cya miliyari zirenga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu cyumweru, ni mu gihe ikawa yoherejwe yinjiza miliyoni zirenga 170Frw.

Icyayi
Icyayi

Ibyo wamenya hindura

Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi .Imibare ya NAEB kandi yerekana ko icyayi cyoherejwe mu mahanga mu cyumweru kingana na toni 855.4, cyinjiza 2.244.830 z’amadolari ni ukuvuga arenga miliyari 2Frw. Impuzandengo ku kilo yari amadolari 2.6, kikaba cyaroherejwe cyane muri Pakistan n’u Bwongereza. [1]Mu cyumweru u Rwanda rwohereza mumahanga icyayi cya miliyari zirenga ebyiri z'amafranga y'u Rwanda.Ibihugu byoherejwemo icyayi cyinshi cy’u Rwanda ni Pakistan, Misiri, u Bwongereza, Kazakhstan, Sudan na Afghanistan. Mu mwaka wa 2021 icyayi cyacurujwe mu mahanga cyari ibilo 510.016, byavuyemo $1.322.965.

Ibiciro uko byari byifashe hindura

Igiciro fatizo cy’icyayi ariko cyongeye kugabanuka, kiva ku $2.7 ikilo cyagurwagaho kigera ku $2.5 ku kilo. Mu cyumweru cyabanje nabwo igiciro fatizo ku kilo cyari cyagabanutseho 0.36%. [2]Ugereranyije ingano y’ibyoherezwa mu mahanga n’inyungu yavuyemo byazamutse 145% na 111.8% nk’uko bikurikirana. Igiciro fatizo cyo cyaragabanyutse kiva ku $3.7 ku kilo mu cyumweru cyabanje kigera ku $3.2.ingano y’ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga mu cyumweru yazamutse ku 145%, inyungu yavuyemo izamukaho 111.8%.

Amashakiro hindura

  1. https://mobile.igihe.com/ubukungu/article/u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga-icyayi-cya-miliyari-zirenga-2frw-mu-cyumweru
  2. https://kiny.taarifa.rw/ikawa-u-rwanda-rwohereje-mu-mahanga-yazamutse-145/