Ibyangombwa bishya by'ubutaka

(Bisubijwe kuva kuri Ibyangombwa bishya byubutaka)

Ibyingenzi ukwiye kumenya ku byangombwa bishya by'ubutaka

hindura

Uyumunsi umunyarwanda ushaka kwandikisha ubutaka yaguze cyangwa ubwo yari asangankwe butamwanditseho ashobora kubikora atabanje gukora ingendo ajya k'umurenge cyangwa kukarere mubiro by'umukozi ushinze ubutaka.[1]

Abafite telefone zitarimo murandasi

hindura

Abadafite telefone ngendanwa bazajya bagana umukozi ushinzwe ubuta mu murenge cyangwa mukarere ubutaka buherereyemo kugirango abafashe kubasohorere icyangombwa cyiyandikisha ry'ubutaka kurupapuro.[1]

Uburyo bunoze wabonamo ibyangombwa bishya

hindura

Hari uburyo bunoze ushobora kubonamo ibyangombwa mugihe icyangombwa warusanzwe ufite cyatakaye, cyibwe cyangwa se cyangiritse bitewe n'impamvu zitandukanye.

Hashingiwe kumpamvu zavuzwe haruguru nanone hashingiwe kumabwiriza y'umubitsi w'impapuro z'ubutaka No RLT10/03E yo kuwa 23/09/2013 agena uburyo bwo gusimbura icyemezo cyiyandikisha ry'ubutaka cyangiritse cyangwa cyatakaye yasohotse mu igazeti ya leta No40 yo kuwa 07/10/2023 umuntu wataye,wibwe, cyangwa wabuze icyangombwa cy'ubutaka muri rusange asabwa ibintu byingenzi bigera kuri 4 bikurikira kugirango abe yakorerwa ibindi;

1.Ikimenyetso kigaragaza ko hashize byibura ibyumweru bibiri uwataye icyangombwa cy'ubutaka bwe atanze itangazo ryo kurangisha kurimwe mumaradio yumvwa cyane mu Rwanda cyangwa kimwe mubinyamakuru byumvwa cyane mu Rwanda (Kopi yiryo tangazo n'inyemezabwishyu yaryo). Ibi nukugirango atazasaba ibindi byangombwa kandi nibindi bigishoboka ko abishakishije yabibona.

2.Asinya indahiro imbere ya noteri w'ubutaka wo mumurenge ubutaka bwe buherereyemo, iyi ndahiro niyo kugirango yemezeko ibyo avuga arukuri kandi biramutse bigaragayeko abeshya akaba yahanwa hakurikije amategeko.

3.Yuzuriza inyandiko yabugenewe imbere ya noteri w'ubutaka. Iyi nyandiko yuzuzwamo amakuru yose kandi ameze nk'ayari ku cyangombwa cyatakaye,cyibwe cyangwa se cyangiritse.

4.Yishyura amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) yokugirango azakorerwe icyangombwa gishya,ayo mafaranga yishyurwa unyuze kurubuga rw'irembo.[2]

Nyuma yokuzuza no gusinya izo nyandiko nibyo bintu ibisabwa bivuzwe haruguru uko ari bine, ushaka ibyangombwa bishya abishyikiriza noteri w'ubutaka mu murenge ubutaka bwe buherereyemo ubundi agakorerwa ibyangombwa bishya binyuze munzira zisanzwe ibyangombwa binyuramo kugirango bigere kuwabisabye.[3]

Ishakiro

hindura