Ibiti by'imbuto musanze

Imbuto i Musanze

Intangiriro hindura

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) mu Rwanda, avuga ko kuba u Rwanda rugaragaza umwihariko n’ubudasa muri gahunda zizamura imibereho y’abaturage, ari urugero rwiza n’ibindi bihugu bikwiye kwigiraho.[1][2]

Umuganda hindura

 
Igiti cy'imbuto

Yabigarutseho mu gikorwa cy’umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, yifatanyijemo n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, aho bateye ibiti bisaga 2000 by’imbuto.[1]

Imbuto hindura

Ibi biti by’imbuto tubibonye twari tubikeneye, kuko muri iki gihe avoka zanahenze ku masoko, dukeka ko byaba birimo guterwa n’uko abantu bahagurukiye kuzirya ari benshi, n’izigera ku masoko zikaba zidahagije. Ubu ibi biti duteye, natwe nk’abaturage bidatinze bitwunganira kwihaza mu ndyo iboneye tunasagurire amasoko, Abaturage bagaragaza ko babyitezeho kubunganira mu gihe kiri imbere, muri gahunda yo kurwanya imirire mibi.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/musanze-bateye-ibiti-by-imbuto-2-000-hagamijwe-kurandura-imirire-mibi
  2. https://bwiza.com/?Musanze-Yasenyewe-inzu-n-uvuga-ko-ari-umuyobozi-ibiti-byayo-abikoresha-mu