Ibiti bimaze imyaka myinshi mu Rwanda

Nta bushakashatsi burakorwa mu Rwanda ngo hamenyekane aho igiti cya kera cyane giherereye ndetse n’imyaka kimaze kibayeho, ariko uko byagenda kose kiri muri Pariki ya Nyungwe, nk’uko uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste wagize se w’umwiru ku ngoma ya Rudahigwa abisobanura.[1]avuga ko ibiti bya kera mu Rwanda ari imivumu, imirehe, imitaba n’ibindi bijya bimara imyaka iri hagati ya 200 na 300, ariko na byo bikaba byaboneka muri Nyungwe kuko ahandi abantu babitema bashaka bakabikoresha imirimo inyuranye.Icyakora i Rutare mu Karere ka Gicumbi ngo haracyari ikigabiro cy’umurehe cyatewe ku ngoma y’umwami Kigeli III Ndabarasa wategetse u Rwanda mu myaka ya 1708 – 1741.[1]

Ibiti Bimaze Imyaka myinshi
Trees
Ibitti

Icyo Wamenya kuri ibyo Biti hindura

Ibiti bya kera byo bishobora kuboneka muri Nyungwe abantu baramutse babikozeho ubushakatsi, ahandi byaracitse ariko imisozi byari biriho isigarana amazina yabyo.Sen Bizimana atanga urugero ko imisozi nka Kimironko, Kimihurura, Kimisange, Kimisagara, Nyamyumba n’indi, yitirirwa ibimera byahahoze ariko ubu bikaba bitakiboneka. “Nyamara nta n’ubwo byashoboraga kona imirima, bagakwiye kuba barabibungabunze bakabireka.[1]

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-ibiti-bimaze-imyaka-irenga-4-000-ndetse-n-ibishobora-kwimuka-aho-byatewe