Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda
Ibitaro bya Gisirikare by'u Rwanda, ni bimwe mu bitaro bikuru by'igihugu, aho byakira abarwayi baturutse hirya no hino mu gihugu baje kuvurwa n'inzobere zihakorera[1].
Aho biherereye hindura
Ibi bitaro bihererey mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro, i kanombe ku muhanda wa KK739ST.
Imikorere hindura
Ibitaro bya gisirikare by'u Rwanda bikorera mu buryo butandukanye aho byakira kandi bikohereza abarwayi ba Gisirikare n’abasivili aho bibaye ngombwa ndetse no ku nzobere zitandukanye nka[2]:
- Ubuvuzi bw’amagufa
- Ubuvuzi rusange
- Ububazi bw'ubwonko n'urutirigingo,
- kubyaza nibijyanye nabyo,
- Ubuvuzi bw'indwara z'imbere mu mubiri,
- Ubuvuzi bw'abana,
- Ubuvuzi bw'indwara z'uruhu
- nibindi…
Icyerekezo & Intego hindura
Icyerekezo: kugira ubuziranenge bwuzuye kandi butanga ubuvuzi bwiza.
Intego: Gutanga ubuvuzi bwiza ku baturage muri rusange n'abakozi ba gisirikare[3].