Ibisigo nyabami[1] ni ibisigo byatangiye ku ngoma ya Ruganzu Ndoli ; nibwo byatangiye kwitwa gutyo . mbere hari ibyitwaga ibinyeto (riva ku nshinga kunyeta bivuga gusingiza cyangwa kurata). mu binyeto kagame avuga ko umusizi yahangaga agasigo kagufi k'imirongo nk'icumi cyangwa makumyabiri ,kakaba ari ak'umwami umwe,umwe.nyuma ku ngoma ya Ruganzu ni bwo Nyirarumaga yize uburyo bwo guhuriza mu gisigo kimwe abami benshi cyangwa se akavuga umwami umwe mu gisigo kirekire.

ibisigo

AMOKO Y'IBISIGO NYABAMI[2]

hindura

Ibisigo nyabami birimo amoko atatu: ibisigo by'ikobyo ibisigo by'ibyanzu ibisigo by'impakanizi[3]

hindura

a)IKOBYO/IKUNGU Ni ibisigo bigiye umujyo umwe bikagira interuro (intangiriro) n'umusayuko.ntibigira ibika bitandukanye ahubwo byo bigiye umujyo umwe.aho bihuriye n'ibindi ni uko bigira indezi(amagambo asingiza umwami).birahurutuye ntanubwo ari birebire.urugero tugomba gusesengura ni:''none imana itumije abeshi''cyasizwe na mutsinzi agitura kigeli Rwabugiri amuhanuririza abaroze se rwogera ngo abarimbure (abagereka bo kwa Rugereka ) (igitabio cy'imyandikire umwaka wa gatandatu,p).

 
ibitabo ubonamo ibisigo

b)IBYANZU Ni ibisigo bigabanyijemo ibika bita ibyanzU bigiye bitandukanywa n'inyikirizo. Mu byanzu iyo bavuga amateka y'abami ntibakurikiranya uko bagiye bima ingoma n'uko ibikorw byabo byagiye bikurikirana. urugero tugomba gusesengura ni:''Naje kubara inkuru'' cyasizwe na sekarama ka mpumba agitura rwabugiri mbere yo gutera i ndorwa (igitabo cy'imyandiko umwaka wa gatandatu)

c)IMPAKANIZI Ni ibisigo usanga umusizi yaragendaga avuga amateka y'abami n'ibikorwa byabo abakurikiranya uko bagiye bima ingoma, agaheruka uwo atura igisigo. impakanizi yagiraga ibice by'ingenzi bitatu interuro umusisi avugamo muri rusange ibyo agiye gukomozaho ku bami bose no kugaragaza ko aje kurabukira umwami. igihimba kigizwe n'ibika bivuga abami bigenda bitandukanywa n'inyikirizo yitwa impakanizi. umusayuko umusizi asingizamo umwami agitura uri ku ngoma ndetse akaba yaboneraho no kwisabira umuriro

ingero:

hindura

- ukwibyara gutera ababyeyi ineza cyasizwe na NYAKAYONGA ka MUSARE WA KARIMUNDA

  1. https://www.wikirwanda.org/index.php/Amateka_y%27ubusizi
  2. https://igihe.com/umuco/article/inkomoko-y-ibisigo-by-ibyuma-mu-mateka-y-ubusizi-nyarwanda
  3. https://rwiyemeza.com/kn/nedet.php?tit=127b52009b64fd0a2a49e6d8a939753077792b0554