Ibiryo bya Kinyarwanda
U Rwanda ni igihugu gikungahaye ku muco ndetse no kuri gakondo kandi gifite ibikiranga byinshi harimo n'ibiryo bishingiye ku muco.
Amateka
hinduraAbanyarwanda bo hambere bakundaga kurya indryo gakondo bakomora kuri ba sekuruza babo cyangwa abakurambere babo. Ubwoko bw'ibiryo bitandukanye bwararibwaga mu Rwanda kandi bigatekwa mu buryo bushingiye ku muco harimo Imyumbati bakunze kwita Gumino[1], Ibijumba,Isogi,Ibikoro, umutsima n'ibindi byinshi bidakunze kuboneka kugeza magingo aya. Sibyo gusa kandi ahubwo abanyarwanda bo hambere bakundaga no guhiga cyane inyamswa mu ishyamba, ibyo nabyo bakabirya nk'ihaho ryazaniwe umuryango. Ibiryo bya Kinyarwanda kandi usibye umwihariko wabyo mu kuryoha ahubwo bitera imbaraga bigatuma abantu bakomera cyane ndetse bakabaho igihe kirekire, ndetse ntibarwaragurike.[2]
Amoko y'ibiryo nyarwanda
hinduraMu Rwanda tugira amoko menshi y'ibiryo nyarwanda bimwe wabisanga mu maresitora(Restaurant) menshi yo mumugi wa kigali, ayakunzwe cyane n'abanyarwanda bo hambere ni aya:
a. Amateke
hinduraDr IRATUZI Philemon yavuzeko Amateke ari kimwe mu bihingwa byera cyane mu Rwanda, iki gihingwa gifite inkomoko muri Aziya, gikungahaye cyane ku ntungamubiri zitandukanye cyane harimo vitamini ya A,B,C na E. Igihingwa cy' amateke cyameneyekanye cyane mu Rwanda rwo hambere ndetse nubu nk'igihingwa gitera imbaraga iyo umuntu akiriye, kigafasha mwigogora ry'ibiryo, azamura ubudahangwa bw'umubiri, afasha gukora neza kw'amaso ndetse nibindi byinshi.[3] Amateke yifashishwaga cyane kandi nk'imboga mu Rwanda rwo hambere.
b. Isombe
hinduraIRATUZI Philemon yakomeje kuvugako Isombe ari ibiryo bya Kinyarwanda kandi biribwa n'abanyarwanda gusa biva ku bibabi by'imyumbati bikiri bitoto nyuma bigasekurwa bigatekwa igihe kirekire kugirango bishye neza. Isombe ikungahaye cyane ku ntungamubiri zitandukanye harimo no gutanga amashereka ku babyeyi bonsa. Isombe isaba kubanza kuyisekura ikanoga, ikindi kandi igomba gushyirwamo ibirungo byinshi kugirango iryohe harimo sereri, igitunguru, ifu y'ubunyobwa cyangwa ifu y'ibihwagari. Mu Rwanda rwohambere benshi basekuraga isombe bakayigereka ku bishyimbo, abaririye bahamya ko ryabaga ari ifunguro ntagereranywa.[4]
c. Ibikoro
hinduraIbikoro ni kimwe mu biribwa byakunzwe kuribwa hambere mu Rwanda ariko bitazwi nabanyarwanda benshi bo muri iki kinyejana. Ibikora ni igihingwa gikurira mu butaka nk'ibijumba n'imyumbati. Ibikoro bigira intungamuburi nyinshi harimo vitamini c yongera ingufu n'ubudahangarwa mu mubiri, ibikoro bigira imyunyu ngungu zifasha gukora proteyine zo mu maraso zikora udusemburo twamaraso,ndetse bikagira n'ibinyasukari byinshi bitera imbaraga bigakomeza umubiri[5]
d. Ibijumba
hinduraIbijumba ni igihingwa gikomoka muri Amerika y’Epfo cyazanywe mu Rwanda nabakoroni. Ni igihingwa kizwi cyane nabanyarwanda kandi gikunzwe cyane gikungahaye kubyo bita antidioxant birinda abantu gusaza. Ibijumba bigira amoko menshi harimo iby'umuhondo, umutuku,move, umweru ndetse nigitaka nibyo biboneka mu Rwanda. Ibijumba ni igihingwa kigira intungamubiri cyane ku barwayi ba diabete kuko bigira isukari igenda ikaringaniza iri mu maraso. Sibyo gusa kandi ibijumba byongerera umubiri ubudahangarwa butuma umubiri utarwaragurika kuko bifite vitamin D[6]. Ibijumba byareze abana benshi b'abanyarwanda nk'igihingwa cyakunze kuribwa cyane wakigereranya n'umugati wo muri iyi minsi.
e.Amasaka
hinduraAmasaka ni Igihingwa cyakunzwe cyane mu Rwanda ndetse kikaba kinera cyane, amasaka afite intungamubiri nyinshi kandi akaba ari igihingwa kiribwa hafi ya buri munsi na buri munyarwanda wese. Mu masaka havamo ifu y'igikoma gikunda guhabwa abana ngo bakure neza ndetse n'ababyeyi bakibyara, mu masaka havamo kandi umusururu cyangwa ikigage gikunzwe kunywebwa cyane mu Rwanda kandi gikunzwe na benshi, akarusho rero mu masaka havamo umutsima wa kinyarwanda ukunzwe gutegurwa cyane ku munsi w'umuganura bigaragazako amasaka afite uruhare runini mu mirire gakondo.[7] Amasaka rero agira akamaro kanini mu mubiri w'umuntu kuburyo ari byiza kuyashyira mu mafunguro ya buri munsi, harimo nko kuba amasaka akomeza amagufa akayarinda kumugwa no kurwara kanseri zamagufa n'ibindi. Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwemeza ko mu masaka harimo ibinyampeke birinda kubura amaraso no kurwanya ibinure bibi mu mubiri.[8]
f. Inkarishya[ intagarasoryo}
hinduraInkarishya zikunze kwitwa intagarasoryo ni utubuto duto cyane tuba mu mabara menshi umutuku, icyatsi ndetse n'umuhondo. Inkarishya zijya kumera k'intoryi usibye ko zo aba ari nto cyane, zikaba zizwiho gusharira cyane. Zakundaga kuribwa n'abakecuru bo hambere bakaziteka zivanze n'ibishyimbo abenshi babaga bazikurikiyeho ubusharire bwazo.[9] Inkarishya zikaba zifite akamaro gakomeye mu mubiri w'umuntu ndetse no mu Umuco nyarwanda. Inkarishya zifashishwa cyane mu kuvura igifu ku bantu bafite udusebe mu gifu, inkarishya kandi zivura kuribwa mu nda nyuma yo kurya bikunzwe kwitirwa inzoka zo mu nda ndetse zikavura impiswi n'impatwe. Inkarishya zizwi cyane mu guhangana nadiyabeti, rubagimpande, kurinda no kuvura inkorora ndetse no kurinda kanseri z'ubwoko butandukanye,kurinda indwara z'ubuhumekero, ndetse no kurwanya uburibwe no kubyimbirwa.[10]
g.Ibihaza
hinduraIbihazani ibiribwa byuzuye intungamubiri, biboneka henshi mu Rwanda, yaba mu mirima ndetse no mubisambu bitandukanye, Ibihaza kandi ntago biboneka mu Rwanda gusa bikunze kwitwa pampkin mu rurimi rw'Icyongereza. Ibihaza bigira intungamubiri nyinshi ku buzima bw'umuntu, ku mpyiko, ku ruhu ndetse no ku maso y'umuntu akarusho rero bikaba byiza ku bagore babyaye kuko bibongerera amashereka sibyo gusa ahubwo ibihaza byogera n'ubudahangarwa mu mubiri.[11]
Sibi gusa ahubwo hari n'andi moko menshi cyane y'ibiribwa gakondo bikomoka mu Rwanda
Amoko y'ibinyobwa nyarwanda
hinduraMu Rwanda tugira amoko menshi y'ibinyobwa bimwe bifite gakondo mu muco wacu ndetse n'ibindi byavuye mu bindi bihugu
a.Urwagwa
hinduraUrwagwa ni ikinyobwa gikomoka mu Rwanda, kikaba kiva ku gihingwa k'igitoki, iki gihingwa kikaba cyaramamaye mu bihugu by'abaturanyi cyane. Urwagwa rukundwa cyane n'abasheshe akanguhe. iki kinyobwa bakaba bakenga cyangwa bagikora mu bitoki bagakuramo umutobe w'ibitoki ukundwa cyane n'abana, iyo uyu mutobe usembuwe uhinduka Urwagwa.[12] Ibitoki kandi bivamo divayi ndetse n'imitobe y'ubundi bwoko butandukanye.
b. Ikigage
hinduraIkigage ni ikinyobwa gikorerwa mu Rwanda, gikorwa mu masaka, iki kinyobwa gikunzwe cyane mu Rwanda benshi bakunze kikita amarwa, kikaba gihuza abantu bagasusuruka ndetse bakunga ubumwe. Ikindi kandi iki kinyobwa cyungura cyane abantu bagicuruza mu turere dutandukanye tw'igihugu kikaba kizwiho kuryoha cyane.[13]
Reba Kandi
hinduraReba
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2017-12-18. Retrieved 2021-02-04.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2020-07-02. Retrieved 2021-02-04.
{{cite web}}
: Unknown parameter|deadurl=
ignored (|url-status=
suggested) (help)CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ http://horahoclinic.rw/health-packages/nutrition-care/article/abenshi-ntibanayazi-ariko-agirira-umubiri-akamaro-gakomeye-amateke
- ↑ https://web.archive.org/web/20210418152114/https://agakiza.org/Menya-Uburyo-butandukanye-bwo-guteka-isombe.html
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2021-02-05.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nusoma-iyi-nkuru-ntuzongera-gusuzugura-ibijumba
- ↑ https://web.archive.org/web/20220912163933/https://umutihealth.com/amasaka/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/menya-ibyiza-by-amasaka-ikinyampeke-kirusha-ibindi-guhingwa-muri-afurika
- ↑ https://inyarwanda.com/inkuru/83656/inkarishya-umuti-ukomeye-ku-buzima-bwawe-83656.html
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-03-03. Retrieved 2021-02-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-02-14. Retrieved 2021-02-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy" (PDF). Archived from the original (PDF) on 2022-07-07. Retrieved 2021-02-07.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.sciencedirect.com/science/article/pii/B978012816685700015X