Ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi,NAEB, cyatangaje ko mu gihembwe cya kabiri cyu mwaka 2022 nu mwaka 2023, ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga byinjije arenga miliyoni zirenga $260.

Imiteja

Tumenye bimwe mubikomoka k'ubuhinzi hindura

 
Icyayi cyu Rwanda nacyo nikimwe mubikomoka kubuhinzi u Rwanda rwohereza mumahanga

Ikawa yoherejwe mu mahanga yiyongereyeho 73%, icyayi cyiyongereyeho 5.9%, mu gihe ibireti byagabanyutseho 11.4%. Ibyinjizwa n’imboga n’imbuto zoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 84.4%, aho agaciro k’imboga kiyongereyeho 175.6% naho imbuto kiyongera ku kigero cya 76%.Ingano y’indabo zoherejwe mu mahanga yagabanyutseho 24% naho ibyo zinjiza bigabanyukaho 41.8%.Amadovize u Rwanda rwinjije aturutse mu binyampeke n’ibinyamisogwe yiyongereye ku kigero cya 67%, bikaba bingana na 19.7% by’umusaruro wose w’ibyoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi.Ibiciro by’icyayi, ikawa, imbuto n’imboga byarazamutse bituma umusaruro w’ibyoherejwe mu mahanga wiyongera ugereranyije n’uwabonetse mu mwaka 2021.[1]Ubwiyongere bw’ibyoherezwa mu mahanga bushingiye kuri gahunda yo kuzahura ubukungu guverinoma yashyizeho, aho ibikorwa byinshi by’ubukungu byasubukuwe, ingendo z’abantu n’ibicuruzwa zikongera gukorwa mu karere no hanze yako bituma ubucuruzi buzanzamuka.

Ibindi Wamenya hindura

 
igihingwa k'icyayi

Umuyobozi Mukuru wa NAEB yavuze ko bishimishije kubona uko ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi bikomeje kugira uruhare mu ngeri zitandukanye zirimo no guhanga imirimo.avuga ko hazubakirwa ku migendekere myiza y’iki gihembwe hagahangwa uburyo butuma ubuhinzi bw’u Rwanda bukomeza gukorwa hagamijwe inyungu kandi bugahangana ku masoko mpuzamahanga.[1]Ni imibare yakusanyijwe guhera mu Ukwakira kugeza mu Ukuboza mu mwaka 2022. NAEB igaragaza ko habayeho ukwiyongera kwa 64.1%, aho umusaruro wavuye kuri madolari 158,538,598, ukagera ku madolari 260,206,619.

Ishakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/ubukungu/article/ibikomoka-ku-buhinzi-byoherejwe-mu-mahanga-byinjirije-u-rwanda-miliyoni-zirenga