Ibihumyo
Ibihumyo bihingwa bikaribwa byera hagati y’iminsi irindwi kugeza kuri 11, intungamubiri zibibamo zikubye kabiri iziba mu nyama, kandi kubihinga no kubyitaho ntibisaba ibintu bihambaye.[1]
Ubuhinzi bw'Ibihumyo
hinduraAbahinzi b’ibihumyo bavuga ko umuntu washora amafaranga nibura ibihumbi 50Frw muri icyo gihingwa ku butaka butarenga metero kare(m²) imwe mu rugo iwe, ashobora gukuramo ibihumbi 100Frw mu gihe kitarenga amezi atatu.Aya mafaranga ngo ashobora no kwikuba gatatu mu gihe haba hakoreshejwe imbuto nshya y’ibihumyo abo bahinzi bahuguriwe gukoresha.Bavuga ko ikilo(kg) kimwe cy’ibihumyo byari bisanzwe bya ’oyster’ ari amafaranga 2,000Frw, mu gihe icy’ibihumyo bishya bya ’button’ kigurishwa arenze 5,000Frw.[2]Bavuga ko umuhinzi wabishyizemo umwete ashobora kubona umusaruro w’ibiro 50-100 ku munsi kandi mu gihe cyose cy’umwaka, kuko bihingwa ahantu hatwikiriye bikavomererwa.RAB ku bufatanye na Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda, byahuguye abahinzi b’ibihumyo ku buryo bwo gukoresha imbuto nshya yitwa ’button’ idapfa kwangirika kandi ikabasha gutwarika byoroshye.[3]Imigina y’ibihumyo bita ‘Umwayi’ ikorwa mu ruvange rw’ibyatsi biseye, bikamara iminsi 40 kugeza kuri 45 bibitse ahantu habugenewe kugira ngo umugina ube ugeze igihe cyo guhingwa.Ngo urwo ruvange rw’ibyatsi rushobora kuba rugizwe n’ibisigazwa by’umuceri, iby’ingano n’ipamba. Ipamba ryabura hagakoreshwa urubingo.
Amahugurwa yahawe Abahinzi bi Ibihumyo
hinduraNi amahugurwa yari arikwibanda ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya JUNCAO rikoreshwa mu buhinzi bw’ibihumyo mu Ubushinwa ahahingwa ibihumyo bizwi nka ‘Button mushroom’.Abitabiriye aya mahugurwa bagaragaje ko ibihumyo ari igihingwa cya ngombwa kandi kibafasha mu kwiteza imbere bityo ari iby’agaciro kuba bari guhugurirwa ku ikoranabuhanga rishobora kubafasha kongera umusaruro.[4]Ni amahugurwa nanone yari agamije kuzamura ubumenyi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya Juncao rikoreshwa mu buhinzi bw’ibihumyo mu Ubushinwa no kuzamura ishoramari mu buhinzi bwabyo.Muri aya mahugurwa barimo guhabwa ku bufatanye bwa Leta y’Ubushinwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, bavuze ko ubwoko bushya bwitwa “Button Mushroom” bari kwigishwa bwitezweho kuzamura ubukungu bwabo n’igihugu muri rusange.[5]Umuyobozi Mukuru wa RAB avuga ko aho Isi igeze abantu bamaze kumenya ko ibihumyo ari ubuhinzi nk’ubundi bitandukanye na mbere aho bantu bajyaga kureba aho byapfuye.Avuga ko mu Rwanda ubu buhinzi burimo gutera imbere cyane aho bamwe mu bahinzi basigaye babyohereza mu mahanga.Ati ibihumyo bibyara inyungu ku buso butoya, byihanganira impinduka z’ikirere ntabwo ibihumyo ujya gushyiramo amafumbire.[6] U Rwanda rukomeje guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumyo kuko nibura kuva mu mwaka 2006 abahinzi b’ibihumyo 35000 bamaze guhugurwa. Hafi toni 250 z’ibihumyo bisarurwa buri mwaka.Ambasaderi Wang avuga ko ibi bihumyo bifasha mu kurengera ibidukikije kuko bidahingwa ku butaka nk’uko byari bisanzwe ahubwo bihingwa mu mazu yagenewe ubuhinzi [Green house] kandi bikaba bihingwa ahantu hato ugereranyije n’ahahingwa ibihumyo bisanzwe.Mu mwaka 2017, inkuru y’umuhinzi w’ibihumyo mu Rwanda yerekanywe mu Muryango w’Abibumbye, aho yagaragazaga urugendo yakoze ubwo yatangiraga guhinga ibihumyo, kuri ubu bikaba bimutunze, yarubatse amazu n’ibindi bikorwa by’iterambere yagejejweho n’ibihumyo.[7]
Ibindi wamenya ku Ibihumyo
hinduraMu Rwanda, kuri RAB umugina umwe w’ibihumyo ugurishwa amafaranga y’u Rwanda 350, ugasarurwaho hagati ya garama 600 kugeza ku kilo na magarama 200, ubuzima bwose bw’umugina; gusa ngo hari n’aho umugina umwe ushobora kweraho ibilo bitatu.[8]Kuva mu mwaka wa 2006 kugeza ubu Ubushinwa bumaze gutoza abahinzi b’Abanyarwanda barenga 35,000 mu bijyanye no guteza imbere ibihumyo, ababishoyemo imari bakaba batanga toni 250 z’ibihumyo buri mwaka.Ambasaderi Xuekun avuga ko ubuhinzi bw’ibihumyo bumaze kuba umwuga utunze benshi mu Ubushinwa, kandi ko ari igicuruzwa gifite isoko rinini, cyakuye za miliyoni z’abaturage munsi y’umurongo w’ubukene.[9]Mu mwaka 2021,Ubushinwa bwageze ku ntego yo kurandura ubukene mu gihugu, aho kuva mu mwaka 1980 nibura abaturage barenga miliyoni 770 bamaze kuvanwa mu bukene bukabije. Ni ibintu byashobotse kuko ubuhinzi bwabanje gutezwa imbere.
Amashakiro
hindura- ↑ https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/ibyo-wamenya-ku-bihumyo-nubuhamya-bwabo-byagiriye-umumaro/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ubuhinzi-bw-ibihumyo-burimo-inyungu-kandi-ku-buso-buto-ubuhamya#:~:text=Ibihumbi%2050Frw%20washoye%20waba%20wayabonye,mu%20Rwanda%20no%20mu%20mahanga.
- ↑ https://mobile.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/ambasaderi-wang-xuekun-yagaragaje-uko-ibihumyo-bishobora-gufasha-mu-kurandura
- ↑ https://mobile.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/ambasaderi-wang-xuekun-yagaragaje-uko-ibihumyo-bishobora-gufasha-mu-kurandura
- ↑ https://umuseke.rw/2022/08/abahinzi-bibihumyo-bari-guhugurwa-ku-buhinzi-butanga-umusaruro-utubutse/
- ↑ https://umuseke.rw/2022/08/abahinzi-bibihumyo-bari-guhugurwa-ku-buhinzi-butanga-umusaruro-utubutse/
- ↑ https://mobile.igihe.com/ubukungu/iterambere/article/ambasaderi-wang-xuekun-yagaragaje-uko-ibihumyo-bishobora-gufasha-mu-kurandura
- ↑ https://muhaziyacu.rw/ubukungu/ubuhinzi-ubworozi/ubuhinzi/ibyo-wamenya-ku-bihumyo-nubuhamya-bwabo-byagiriye-umumaro/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ubuhinzi-bw-ibihumyo-burimo-inyungu-kandi-ku-buso-buto-ubuhamya#:~:text=Ibihumbi%2050Frw%20washoye%20waba%20wayabonye,mu%20Rwanda%20no%20mu%20mahanga.