Pariki ya Nyungwe: Difference between revisions

Content deleted Content added
m r2.7.1) (robot Ajoute: et:Nyungwe rahvuspark
No edit summary
Umurongo 1:
[[File:Nyungw.jpg|thumb|250px|<font color="greengrey">Pariki ya Nyungwe</font>]]
 
'''Pariki ya Nyungwe''' cyangwa '''Pariki Nasiyonali ya Nyungwe''' ni ishyamba cyimeza riri mu majyepfo y’iburasirazuba bw’u [[Rwanda]] kandi riri hejuru y’inkombe z’ikiyaga cya Kivu. Iryo shyamba rifatanye na Pariki Nasiyonali ya Kibira yo mu gihugu cy’u Burundi kandi rishobora kuba ari ryo shyamba ry’inzitane ryo mu misozi minini kandi miremire muri Afurika yose ; ryari rifite ubuso bwa km² 924 mu mwaka w’i 2000. Iryo shyamba riri mu misozi ifite m 1600 na m 2950 kandi ririmo amoko menshi y’ibimera abana n’amoko anyuranye y’inyamaswa ; agizwe ahanini n’inyoni n’ingunge. Ishyamba cyimeza rya Nyungwe ni kimwe mu bigega by’amazi y’u Rwanda: ritanga hafi 60% by’amazi y’u Rwanda. Ikindi kandi isoko ry’uruzi rwa Nili iri muri iryo shyamba.
 
[[File:Smit.Cercopithecus L'Hoesti.jpg|thumb|left|100px|<font color="greengrey">Icyondi</font>]]
 
Amakuru dukesha RDG avuga ko iyi Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bungana na [[kilometerokare]] hafi 1000, mu misozi y’agahebuzo yo mu majyepfo y’u [[Rwanda]], Pariki ya Nyungwe ni ishyamba rirusha ayandi ubugari mu mashyamba yo mu misozi mu karere ka [[Afurika]] y’Iburasirazuba no hagati; akaba ari nayo yabayeho mbere y’izindi yahereye mu gihe cyiswe icy’[[Ubutita]] (''ice age''). Ni igice gikize mu runyurane, rw’[[ibimera]], ishyamba rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti, n’urwunge rw’ibiti by’indabyo harimo n’igiti cy’inganzamarumbo lobelia n’izindi zitatse amabara menshi.
 
[[File:Eastgreyplaintaineater.jpg|thumb|right|100px|<font color="greengrey"></font>]]
 
RDG ivuga ko iri shyamba ricumbikiye inyoni z’agahebuzo mu Rwanda, Nyungwe irimo amoko agera kuri 300 y’[[inyoni]], muri yo amoko 24 aboneka mu mashyamba macye y’ikibaya [[Kigali]] cya Albertine. Inyoni z’akataraboneka ziri mu nyoni za Nyungwe, harimo ikinyoni kinini cy’Ubururu bita ''Turaco'', inyoni iteye ubwuzu z’ubururu, umutuku ndetse n’icyatsi zijwigira ziva mu giti zijya mu kindi nk’urugero rw’ibisiga bisa nk’ibishuhe.
 
[[File:Red-tailed monkey profile.jpg|thumb|left|100px|<font color="greengrey">Umukunga </font>]]
 
Iyo witegereje neza muri Pariki ya Nyungwe, ubona ko habonekamo amoko 13 y’[[inguge]] zibaho mu mutuzo muri iyi pariki yose. Izi nguge zibera muri iri shyamba; amwe moko agize izi nguge ashobora gusurwa na ba mukerarugendo, andi yo ntabwo asurwa. Izi nguge zikurura abakerarugendo benshi, kuko hari amwe muri aya moko y’inguge utasanga ahandi ku mugabane w’Afurika, uretse mu Rwanda. Uru rutonde twarusanze mu nzu y’ububiko bw’ubumenyi bwerekeye iyi Pariki ya Nyungwe, iherereye ku Uwinka.
 
[[File:Colobus angolensis.jpg|thumb|right|100px|<font color="greengrey">Inkomo</font>]]
 
Dore amwe mu moko y’[[inguge]] ziri muri Pariki ya Nyungwe: [[icyondi]] (''Cercopithecus lhoesti''), [[igihinyage]], [[inkomo]] (''Colobus angolensis ruwenzori''), [[inkima]] (''Cercopithecus mitis doggetti & kandti'' ), [[inyenzi]], [[impundu]] (''Pan troglodytes schweinfurtii'').