Pariki ya Nyungwe: Difference between revisions
Content deleted Content added
No edit summary |
No edit summary |
||
Umurongo 5:
Amakuru dukesha RDG avuga ko iyi Pariki ya Nyungwe ifite ubuso bungana na kilometerokare hafi 1000, mu misozi y’agahebuzo yo mu majyepfo y’u [[Rwanda]], Pariki ya Nyungwe ni ishyamba rirusha ayandi ubugari mu mashyamba yo mu misozi mu karere ka [[Afurika]] y’Iburasirazuba no hagati; akaba ari nayo yabayeho mbere y’izindi yahereye mu gihe cyiswe icy’[[Ubutita]] (''ice age''). Ni igice gikize mu runyurane, rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 200 y’ibiti, n’urwunge rw’ibiti by’indabyo harimo n’igiti cy’inganzamarumbo lobelia n’izindi zitatse amabara menshi.
RDG ivuga ko iri shyamba ricumbikiye inyoni z’agahebuzo mu Rwanda, Nyungwe irimo amoko agera kuri 300
Iyo witegereje neza muri Pariki ya Nyungwe, ubona ko habonekamo amoko 13 y’[[inguge]] zibaho mu mutuzo muri iyi pariki yose. Izi nguge zibera muri iri shyamba; amwe moko agize izi nguge ashobora gusurwa na ba mukerarugendo, andi yo ntabwo asurwa. Izi nguge zikurura abakerarugendo benshi, kuko hari amwe muri aya moko y’inguge utasanga ahandi ku mugabane w’Afurika, uretse mu Rwanda. Uru rutonde twarusanze mu nzu y’ububiko bw’ubumenyi bwerekeye iyi Pariki ya Nyungwe, iherereye ku Uwinka.
Dore amwe mu moko y’[[inguge]] ziri muri Pariki ya Nyungwe: [[
Muri iyi pariki ya Nyungwe kandi ushobora kuhabona andi moko y’inguge atandukanye arimo; [[Umukunga]] (''Cercopithecus ascanius schmidti''), [[inkendi]] (''Cercopithecus aethiops''), [[igishabaga]] (''Cercopithecus albigena johnostonii''), Galago zo mu burasirazuba, Galago ntoya n’inini ndetse n’Igitera.
|