Ibere rya Bigogwe ni umusozi muremure uherereye mu ntara y'iburengerazuba[1] mu Karere ka Rubavu. Uyu musozi ni umwe mu misozi ivugwa cyane mu mateka y'URwanda cyane kandi uteye amatsiko yo kuwusura kubera ubwiza bwawo ndetse nuburyo utangaje ninkuru ziwuvugaho,cyane ko bavugako ari umwe mu misozi yaguyeho abasirikare benshi bo kubwa Perezida Habyarimana Juvenal kuko ariho abakomando bakoreraga imyitozo.[2]

ibere rya Bigogwe
Gusimbuka batera amarori.
Ibere rya bigogwe as Rwanda natural and historical heritage site by turahayo

Inkomoko

hindura

Abaturiye uyu musozi bavuga ko izina Ibere rya Bigogwe ryavuye kumukobwa mwiza

witwaga Nyirabigogwe[3] wakundaga kuharagirira amatungo hanyuma bakawumwitirira.

 
Urutare rutangaje ibere rya bigogwe

Amateka

hindura

Nkuko mwabibonye haruguru izina ibere rya bigogwe ryaturutse ku mukobwa wari uhatuye bitaga Nyirabigogwe.Ssibyo gusa uyumusozi wakorerwagaho imyitozo ikomeye nabasirikare babakomando bo kubwa Habyarimana Juvenal[4] kandi bavugako iyo babaga bari mu myitozo uwahushaga akagwa yahitaga ahasiga ubuzima.

Aho uherereye

hindura

Ibere rya Bigogwe riherereye mu karere ka Rubavu mumurenge wa Kanzenze.[5] iyo uhagaze hejuru kuri uwo musozi uba ureba igice kimwe cya Congo Kinshasa nuruhande rumwe rw' ikiyaga cya Kivu.

Ubukerarugendo

hindura

Ni umusozi ubereye ijisho cyane ko iyo uwuhagazeho uba ureba hirya no hino[6] ndetse uteye muburyo butangaje kuko uforomye nkibere nkuko bawitiriye ibere rya bigwogwe kandi nihamwe mu misozi irimo gusurwa cyane mu gihugu cy'U Rwanda kubera ubwiza bwawo.

Agashya

hindura

Muri iki gihe ibere rya Bigogwe hadutse cyane ubukerarugendo bushingiye k'umuco aho risigaye risurwa cyane

na bamukera rugendo benshi batandukanye ndetse n'ibyamamare bimwe na bimwe byo m'U Rwanda no hanze yarwo hamamajwe cyane numwana w'umusore ukomoka kuruwo musozi ubwo yasozaga amashuri ya Kaminuza akambika inka ingofero kubwo kuyiha agaciro kuko kwiga kwe byasabaga kugurisha zimwe munka batunze.

Abasura uwo musozi bigirayo byinshi bitandukanye birebana n'umuco wu Rwanda[7] harimo nko Gukama,gusimbuka urukiramende , kurara inkera nibindi yinshi...

Rebera hano

hindura
  1. https://rw.geoview.info/ibere_rya_bigogwe,7605569
  2. https://mapcarta.com/27556816
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-28. Retrieved 2021-06-28.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  6. https://www.newtimes.co.rw/lifestyle/ibere-rya-bigogwe-how-influencer-uses-cultural-tourism-promote-birthplace
  7. https://www.youtube.com/watch?v=k3j52hHsDTg