IPRC GISHARI YITEZUMUSARURO MUGUHUZA ABANYESHURI NABAREZI

Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Gishari, ribinyujije mu munsi ngaruka mwaka bise Career Fair bafasha abanyeshuri gukarishya ubumenyi nkenerwa ku isoko ry’umurimo, babahuza n’ibigo bikenera ubumenyi bakura mu ishuri.Kuri uyu wa Gatanu, tariki 14 Ukwakira 2023 i Gishari mu Karere ka Rwamagana, nibwo kuri IPRC Gishari hahurijwe ibigo bitandukanye by’abikorera birimo inganda nini, hagamijwe gusobanurira abanyeshuri ibyo bakora, na bo bakagaragarizwa ubumenyi butangirwa muri iri shuri.

Umuyobozi wikigocy'a IPRC Gishari, CSP David Kabuye yavuze ko iki gikorwa cya Career Fair Day kigamije guhuza abanyeshuri n’abakoresha mu rwego rwo kwereka abikorera ubumenyi batanga no kwereka abanyeshuri ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.

Ati “Duhamagara abikorera bagahura n’abanyeshuri hagamijwe ko bahura na bo bakamenya ibyo bakora, ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’abikorera bakamenya ibyo twigisha niba koko ari byo bikenewe ku isoko.”

IPRC Gishari yahinduye uburyo bwo kwigisha aho kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi bajyana ku isoko ry’umurimo, habayeho no kongera mu masomo yabo ibindi bikenewe ku isoko, ari na yo mpamvu yo kubahuza n’abikorera.

Hasinywe amasezerano y’ubufatanye n’ibigo bibiri bikorera mu Rwanda,  Point Constructors Ltd na NETIS Rwanda.

CSP Kabuye David avuga ko azafasha mu kumenya ibikenewe ku isoko ry’umurimo n’uburyo byahabwa abanyeshuri biciye mu gufatanya n’ibi bigo ndetse abanyeshuri bakazaboneramo akazi.

umujyiwa Rwamagana

AMASHAKIRO