IBYISHIMO KURI ISH KEVIN

Ish Kevin yagizwe umuraperi wa mbere mwizawomurwanda w’icyumweru ku isi yose na Radiyo yo mu Bufaransa yitwa Mouv’, iri mu zikomeye muri iki gihugu giherereye ku mugabane w’u Burayi.

Uyu muhanzi yahawe uyu mwanya asimbuye Olamide wo muri Nigeria wari uherutse gutorwa n’iyi radiyo, mu kiganiro gikorwa na Dj First Mike.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Ish Kevin yavuze ko nta ruhare yagize kugira ngo iyi radiyo imenye umuziki we, ahubwo ari ugukora cyane bikomeje kuwumenyekanisha ahantu hose kandi urugendo rugikomeje.

Yavuze ko yatunguwe ubwo yabonaga iyi Radiyo izi ibihangano ndetse n’amateka ye mu muziki.

Yagaragaje ko bivuze ikintu kinini mu muziki nyarwanda, kandi bikaba byerekana ko ukomeje gutera imbere kandi ntaho utazagera.

Ati ‘‘Bivuze ko ngomba gukora cyane. Ko nta hantu tutazagera. Binyereka ko umuziki wanjye uzambuka imipaka ukagera aho ntekereza ko uzagera. Ni ibintu bikomeye kuba ikinyamakuru nka Mouv’, cyampaye icyubahiro nk’umuraperi mwiza ku isi ukomoka muri Afurika. Ni iby’agaciro.’’

Akomeza ati ‘‘Ibi byose bizashoboka ariko mu gihe Abanyarwanda bakomeza gushyigikira umuziki wacu umunsi ku wundi bakabona ko wakwambuka imipaka bakatwizera. Bakabona amashusho atandukanye n’ayo batubonamo. Batubonemo icyizere.’’

Ish Kevin ku mazina asanzwe yitwa Semana Kevin Ishimwe. Yavutse mu 1997, ni umwe mu bahanzi bari kwitwara neza mu muziki wa Hip Hop ndetse araharawe cyane cyane ku bakoresha imbugankoranyambaganka boom music spotfy youtube .

Uyu muhanzi umuziki wa Trap Music akora yawuhaye inyito ya “Trappish Music’’.

Ish Kevin yatangiye umuziki mu 2017, amaze gukora indirimbo nyinshi zitandukanye. Avuga ko afite gahunda y’uko namara kugera kure azafasha abandi bahanzi bazaba batarazamuka ndetse aheruka gushinga studio yise Trappish Studio mu rwego rwo gufasha bagenzi be.

Mouv’ yamuhaye icyubahiro nk’umuraperi mwiza ku isi , ni radiyo imaze igihe kinini cyane ko yatangiye imirimo yayo guhera mu 1997. Iyi radiyo ikora ibiganiro byibanda ku rubyiruko.

Ni ishami rya Radio France iri mu zimaze igihe kinini yarashinze imizi mu Bufaransa. Iherereye mu Mujyi wa Toulouse.

AMASHAKIRO[1]

  1. https://mobile.igihe.com/imyidagaduro/article/akari-ku-mutima-wa-ish-kevin-wagizwe-umuraperi-wa-mbere-ku-isi-na-radiyo