Handicap International
Handicap International ni Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wita kubafite ubumuga ukorera mu Rwanda.
Handicap International
hinduraHandicap International ni umuryango mpuzamahanga wita kubantu bafite ubumuga butandukanye, ni umuryango ufasha abafite ubumuga mu kwiteza imbere aho uba ufite imishinga byinshi yabafasha.[1]Hari umwe mumishinga wokufasha m'uburezi bw'abafite ubumuga bwo kutabona, Murwego rwoguteza imbere uburezi budaheza mu Rwanda umuryango Handicap International washize mubikorwa umushinga ugamije gushiraho ibipimo n'amahame fatizo y'uburezi budaheza watanze imashini n'ibitabo bifasha mu myigire abafite ubumuga bwo kutabona. [2]Habanje gushirwaho amahame n'ibipimo fatizo bigenga ireme ry'uburezi budaheza mu Rwanda igikurikiraho ni ukugaragaza uruhare n'inshingano za buri rwego no gutegura imfashanyigisho zigomba kwifashishwa mu kugenda bishyirwa mubikorwa nkuko umushinga wateguwe.
Ibindi wamenya
hinduraKuri ubungubu u Rwanda ubu ruri mu bihugu bifte amahame kandi rwatangiye guteza imbere ireme ry'uburezi budaheza ku bana bafite ibibazo by'imyigire n'abafite ubumuga mu mashuri. [1]Umushinga kugira ngo ugire ireme abana bafashwa kubona ururimi rwamarenga rukabasha kuba rwabafasha. Abatabona nabo bahawe ibikoresho bibafasha n'ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi. [2]Byagaragaje ko umushinga wagaragaje ko uburezi bukenewe kandi bwagezwa mugihugu hose. Ni umushinga uterwa inkunga na Handicap International binyujijwe muri Leta y'u Rwanda n'Ubwongereza. ni umushinga wabayeho kugirango uteze imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda.