Hagumamahoro Isaac cyangwa Mahoro Isaac amazina y'ubuhanzi, ni umusore w’umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana, yatangiye kuririmba afite imyaka 15, aririmba mu ma korali atandukanye, Ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 2006, atangirira ku ndirimbo y’icyunamo, arinako akomeza kuririmba hirya no hino mu nsengero zitandukanye z’itorero ry’abadivantisti b’umunsi wa karindwi dore ko ariho asengera, yasohoye indirimbo zindi iyitwa “Yarambohoye” hamwe na “Shimwa Yesu”,“Amahoro”, mu buzima busanzwe ni umunyeshuri muri kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), aho yiga mu mwaka wa gatatu icungamutungo, akaba ari n’umukozi ushinzwe inguzanyo mu murenge Sacco wa Nyamata mu Karere ka Bugesera akabifatanya n’ubucuruzi ndetse n’ubuhanzi.[1]

Ikirango cy'itorero ryabadvantisti bumunsi wa Karindwi
Isaac n'umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya ULK


AMASHAKIRO

hindura
  1. https://web.archive.org/web/20220920174156/https://www.agakiza.org/-abahanzi-.html