Habineza Augustin yavutse mu 1966, amaze hafi imyaka 40 akora umwuga w’uburobyi mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, ubu abayeho neza biturutse ku mwuga w’uburobyi akora.[1]

Amateka

hindura
 
Umwuga wo kuroba Amafi muri Bugesera

Habineza atuye mu Kagari ka Kabuye, Umudugudu wa Karizinge, afite umuryango w'abana 6 n’umugore. Yatangiye uburobyi afite imyaka 20 ariko nyuma aza gufungwa imyaka 12.5, afunguwe yakomeje umwuga we w’uburobyi. Ubuamaze imyaka isaga 40 akora uburobyi muri Koperative COPIBIGA, abifatanya n’ubuhinzi n’ubworozi.[1]

Iterambere

hindura
 
Kugurisha Amafi

Umwuga w’uburobyi umaze kumugeza kuri byinshi kuko atuye ahantu heza muri Santeri ya Karizinge mu nzu ifite amashanyarazi, afite ubutaka ahinga n’abana be bariga ndetse bakabona ifunguro. Habineza yitabiriye gukorera muri Koperative COPIBIGA, ubu n'umunyamwuga wayo wubahiriza amategeko yayo.

Akazi ke kamutunze akajyamo kuva saa kumi n’ebyiri z'igitondo kuko ni bwo bashumuka (Gutangira kuroba) bakavamo saa tatu z'igitondo bakongera gushumuka saa cyenda z'umugoroba, nk'amasaha yemejwe na Koperative.[1]

Ishakiro

hindura
  1. 1.0 1.1 1.2 https://imvahonshya.co.rw/bugesera-imibereho-yumusaza-umaze-imyaka-40-ari-umurobyi/