Gutera ibiti bivangwa n'imyaka mu Karere ka Rwamagana
Gutera ibiti bivangwa n'imyaka, ni gahunda yatangijwe na leta y'u Rwanda. Iyi gahunda igamije gufasha abaturage kurinda ubutaka bwabo, kurwanya isuri, kurengera ibidukikije, kurinda ikirere, kwirinda ibura ry'imvura, kugira uruhari mu kubona umwuka mwiza, no kurwanya ibiza. [1][2]
Amateka
hinduraUbuso bungana na hegitari 1,446 mu Karere ka Rwamagana ni bwo buzaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka, ndetse ubu ngo bakaba bageze kuri 60%. Hazaterwa ibiti bya gereveriya na sederera byose bivamo imbaho ndetse na sena ivamo ibiryo by’amatungo, ndetse ikongera azote mu butaka ku buryo buhorana imwimerere wabwo. Ibi bigamije ko mu mwaka wa 2024 nibura 30% by’ubuso bwose bw’igihugu buzaba buteyeho ibiti.[1] Biteganyijwe ko muri iki gihembwe cyo gutera ibiti cya 2023/2024, mu Karere ka Rwamagana hazaterwa, ibiti by’ishyamba 1,018,549, ibiti bivangwa n’imyaka 1,078,020, Ibiti byera imbuto 155,329 n’ibiti gakondo 41,087.[3]
Ishakiro
hindura- ↑ 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rwamagana-2021-2022-buri-kagari-kazaba-kifitiye-ubuhumbikiro-bw-ibiti
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abaturage-baracyagorwa-no-kubona-ibiti-bivangwa-n-imyaka
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-abaturage-barasaba-ingemwe-zibiti-byera-imbuto-ziribwa/