Girinka Munyarwanda
Perezida Paul Kagame watangije gahunda ya Girinka Munyarwanda mu mwaka wa 2002, ubwo iyigahunda yayitangizaga yasuye abapfakazi n’abandi batari bishoboye bo mu Karere ka Gicumbi bahawe inka, bamwereka ingingo y’imari irenga miliyari zirindwi bakoresha buri mwaka.[1]
Aborozi bo mu karere ka gicumbi
hinduraAborozi bo mu karere ka GIcumbi Bakimara guhabwa inka bahise bashinga Koperative Ihuza Aborozi ba Kijyambere Bafatanyije (IAKIB), ikaba yaratangiye ikusanya umukamo w’inka z’abanyamuryango 300 bari bishyize hamwe. Umuyobozi wa IAKIB Yagize ati “Koperative yacu yavutse kubera gahunda ya Girinka muri 2002, twatangiye turi abanyamuryango 300 ariko ubu tugeze kuri 4,004, dukusanya amata angana na litiro 34,000 ku munsi ava mu borozi barenga 10,000”.[2]
Aho bavemura amata
hinduraAmata bakusanyije bayagurisha ku ruganda Inyange na Blessed (ruri i Gatuna), asigaye bakayakoramo amavuta y’inka yo kurya no kwisiga, ikivuguto ndetse n’ikinyobwa cyitwa yawurute (Yoghurt).[3]
Mu Rwanda hose
hinduraUmwaka wa 2018 wasize imiryango 341,065 ikennye imaze korozwa inka muri gahunda ya Girinka igamije kuvana abaturage mu bukene n’imirire mibi. Izi nka zimaze gutangwa zingana na 97.4 % by’inka ibihumbi 350 Leta yari yiyemeje guha imiryango ikennye mu gihugu hose. Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Repubulika mu 2006, nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abana bafite imirire mibi ndetse n’imiryango myinshi iri mu bukene. Umuryango uhabwa inka, yabyara inyana igahabwa undi ukennye.[4]
Reba
hindura- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/girinka-yatumye-abari-abatishoboye-b-i-gicumbi-bashora-imari-y-arenga-miliyari-zirindwi
- ↑ https://www.yumpu.com/xx/document/view/10166688/raporo-kubushakashatsi-bwakozwe-kuri-gahunda-ya-girinka
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/girinka-yatumye-abari-abatishoboye-b-i-gicumbi-bashora-imari-y-arenga-miliyari-zirindwi
- ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ibihumbi-340-imaze-korozwa-muri-gahunda-ya-girinka