Gateka Esther Brianne

(Bisubijwe kuva kuri GATEKA Esther Brianne)

Gateka Esther Brianne wamamaye nka Dj Brianne ni umunyarwandakazi utuye mu Rwanda,ukora akazi ko kuvanga imiziki mu Rwanda[1].[2] Gateka akaba ari umugore w' umunyamuzika uvanga imiziki aho yatsinze mu irushanwa rya The choice Awords . [3][4]

Ubuzima bwe bwite

hindura

Gateka Esther Brianne yavukiye mu gihugu cya kenya ariko ubu atuye mu Rwanda niho akorera ibikorwa bye bya buri munsi, ni umubyeyi w'umwana umwe, atangaza ko atabayeho mubuzima bwiza akiri umwana, bikaba aribyo byamuhaye kuba akunda kandi akita kubana cyane kugirango nabo batazabaho nabi,. avugako yubaha Imana, akunda abantu ariko ababazwa nabamufata uko atari n'abamuca intege mubyo akora. Gateka Esther Brianne wahisemo kwita ku bana babayeho nabi cyane abana baba ku muhanda, aho hatumye bitera impamvu Gateka yashinze umuryango wita ku bana ku muhanda wiswe Organisation la perle Briane Foundation ufasha abana mu buryo bwo kubasubiza mu mashuri , kubarinda cyane inzara ndetse nanono kubaha icyizere cyejo hazaza akaba yita kubana bagera kuri 25 .[5][6][7]

Akazi akora

hindura

Dj Brianne akora akazi ko kuvanga imiziki, yamamaye cyane mu mwaka 2020 ubwo hariho guma murugo kubera icyorezo cya covid-19, Dj Brianne yagiye akorera kubitangazamakuru bitandukanye bya Radio na Television aribyo Flash TV, Magic FM na Royal FM akaba nubu ariho agikora.[8] Dj Brianne ni umushoramari aho yashinze iduka ricuruza inzoga zizwi nka Rikeri(liquor) n'izindi zitandukanye . [9]

Amashakiro

hindura
  1. Rwandan female DJ to perform in Dubai | The New Times | Rwanda
  2. https://www.teradignews.rw/rw/ishimwe-rya-dj-briane-kuri-hon-eduard-bamporiki-na-ingabire-bibio/
  3. https://inyarwanda.com/inkuru/128734/dj-briane-ni-we-ufite-amajwi-menshi-abatowe-cyane-muri-the-choice-awards-2022-amafoto-128734.html
  4. https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/dj-brianne-na-ish-kevin-nyuma-y-umunsi-umwe-bafugiwe-gukoresha-ibiyobyabwenge
  5. https://www.teradignews.rw/rw/ishimwe-rya-dj-briane-kuri-hon-eduard-bamporiki-na-ingabire-bibio/
  6. https://bwiza.com/?Rurageretse-hagati-y-umunyamakuru-DC-Clement-na-Dj-Briane-mu-byo-bapfa-harimo-n
  7. https://igihe.com/imyidagaduro/article/dj-brianne-yashyikirijwe-imodoka-yahawe-n-umukunzi-we-nk-impano
  8. DJ Brianne azasusurutsa Abanyarwanda baba i Dubai ku munsi w’abakundana - IGIHE.com
  9. https://www.newtimes.co.rw/entertainment/top-female-deejays-rwanda