Frank Habineza yavukiye I Mityana muri Uganda [1] mu 1977, ni umunyapolitiki w’umunyarwanda. Ni umwe mu bashinze ishyaka Parti Vert Démocratique [2] , [1] , aribera perezida wa mbere, kugeza n’ubu ni we ukiriyobora.

Frank Habineza
umuyobozi wa Green party

Amashuri ye yayize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda I Butare [1].

Yashinze ishyaka Parti Vert Démocratique muri Kanama 2009, iri rikaba ritavuga rumwe na Leta iyobowe na FPR. Benshi mu bashinze Parti Vert Démocratique ni abahoze ari abanyamuryango ba FPR [2] bakaza kuyivamo.

Muri Werurwe 2010, Habineza yabaye “umutumirwa w’icubahiro muri Kaminuza ny’Afurika yita ku bidukikije y’I Rabat muri Maroke [3] . Iyi nama yari mu rwego rwo kugirango amashyaka aharanira kubungabunga ibidukikije yo muri Afurika ahurize hamwe imbaraga. Ukwezi kwakurikiyeho yahise atorerwa kuba perezida wa komite nshingabikorwa mu ishyirahamwe ry’amashyaka aharanira ibidukikije muri Afurika. [4]

Ishyaka Parti Vert Démocratique Leta y’u Rwanda ntiraryemerera gukora byemewe n’amategeko, ibi bikaba byaratumye rititabira amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri Kanama 2010. Ibi kandi byatumye iri shyaka ritabasha kujya ribona uburenganzira bwo gukora amanama. Mu Kwakira 2009 imwe mu manama y’iri shyaka yahagaritswe na Polisi y’Igihugu.

Muri Nyakanga 2010, visi perezida w’iri shyaka, André Kagwa Rwisereka, yatahuwe yaciwe umutwe. Habineza yasabye ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga. [5] , [6]


Notes hindura

  1. 1.0 1.1 1.2 (mu cyongereza)"No New Ideas From Chairman of New Party in Rwanda", Focus Media, 12 Ugushyingo 2009
  2. 2.0 2.1 (mu cyongereza)"Rwanda: Allow Independent Autopsy of Opposition Politician", Human Rights Watch, 21 Nyakanga 2010
  3. (mu gifaransa)"Ensemble pour défendre l’écologie", Maroc Hebdo
  4. (mu cyongereza)"Rwanda Green Party Leader Frank Habineza Elected President of African Greens Federation", RwandaInfo
  5. (mu cyongereza)"Rwanda: Opposition Wants Probe Into Politician's Death", Radio France Internationale, 15 Nyakanga 2010
  6. (mu cyongereza)"Rwandan opposition leader found dead", The Guardian, 14 Nyakanga 2010