Esther Mbabazi

Niwe mutegarugori wa mbere mu Rwanda wemejwe ko ari umupiloti w'indege

Esther Mbabazi ni umupiloti w’indege z’ubucuruzi wabigize umwuga mu Rwanda, igihugu kigize Umuryango w’Afurika y'Iburasirazuba . Niwe mutegarugori wa mbere mu Rwanda wemejwe ko ari umupiloti w'indege. Yerekeza mu RwandAir, kompanyi y'indege y'igihugu cy'u Rwanda. [1] [2] [3]

Rwandair

Amavu n'amavuko hindura

 
ikibuga k'indege cya kigali mu Rwanda

Yavukiye mu Burundi ahagana mu 1988, ku babyeyi b'Abanyarwanda. Se na nyina ni abapasitori b'ububyutse. Igihe Esther yari afite imyaka igera ku munani, ise yapfuye azize impanuka y'indege muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo [4]. Uyu muryango wasubiye mu Rwanda mu 1996. Yitoje mu Ishuri Rikuru ry’indege za gisivili muri Afurika y'Iburasirazuba muri Uganda, mbere yuko RwandAir imutera inkunga yo gukomeza imyitozo i Miami, muri Floride . [1][5]

Amashuri hindura

umunyarwandakazi Esther Mbabazi yize ahantu haandukanye aho yagiye abona n'amahugurwa atandukanye

kubyo akora, harimo nko mukigo cy'Afurika y'iburasirazuba mubijyanye n'Indege za Gisicile mugihugu cy'abaturanyi

cya Uganda nyuma yaho akomereza amasomo ye muri Miami muri Leta ya Florida, arinaho yavuye aza gutangira

 
Ikirango k'indege Atwara mu Rwanda

Imirimoye mu Rwanda muri sosiyete ikora ingendo zo mukirere Rwandair.

Umwuga hindura

Esther Mbabazi arangije amasomo ye muri Amerika, yahawe akazi na RwandAir kugira ngo ajye atwara Boeing 737 na kuri CRJ900, guhera mu 2012, ubwo yari afite imyaka 24[6][7].akaba ari nawo mwuga agikora kugeza ubu.

Amashakiro hindura

  1. 1.0 1.1 https://www.theguardian.com/world/2013/mar/15/rwanda-first-female-pilot
  2. http://www.cnn.com/2014/06/17/world/africa/rwandas-first-female-pilot-esther-mbabazi/
  3. http://www.konnectafrica.net/esther-mbabazi/
  4. https://www.one.org/africa/blog/meet-esther-the-first-female-commercial-pilot-in-rwanda/
  5. https://www.newtimes.co.rw/section/read/77614
  6. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-02. Retrieved 2022-05-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  7. https://www.cnbcafrica.com/2019/rwandas-first-female-pilot-esther-mbabazi-reflects-on-her-experience-in-the-cockpit/