NTIRENGANYA Emma Claudine wamamaye mu itangazamakuru nka Emma Claudine ubwo yakoraga kuri Radio Salus igihe kinini cyane, agakora mu kinyamakuru Ni Nyampinga, akaba ubu uri Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali n'Umukozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n'Uburezi rusange, i Kigali mu Rwanda.[1]

UBUZIMA BWITE

hindura

Emma claudine ni umubyeyi wubatse ufite abana babiri, akaba yarabaye umunyamakuru kuri Radio Salus. Ari mu batangiranye na yo, bahanga gahunda y'iyo radiyo, kandi aba umuyobozi wa gahunda. Yamenyekanye mu kiganiro "Imenye Nawe" kandi yakoze n'ibindi biganiro birimo "Mu Rubohero".[2]

AMASHURI YIZE

hindura

Emma Claudine yaminuje muri Kaminuza y'u Rwanda mu itangazamakuru (2000-2004). Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye mu gihugu cya Cyprus (Republic of Cyprus)[3] muri University of Nicosia mu bijyanye no gucunga imishinga (Business Administration and Management General). Afite ubumenyi mu bijyanye na filime ndetse mu 2008 yasoje amasomo ye mu Buholandi. [4]

IMIRIMO YAKOZE
hindura

Emma Claudine Nyuma y'igihe kinini akorera Radio Salus ya Kaminiza y'u Rwanda ishami rya Huye, riri mu Akarere ka Huye, aho ibiganiro byinshi muri byo byibandaga ku buzima bw'imyororokere, akaba yarakoraga kandi no guteza imbere imyidagaduro mu Rwanda cyane muri muzika, aho yari umuyobozi wa Ikirezi Group itegura ikanatanga ibihembo bya Salax Awards.[5] Yaje kuhava muri 2014 agiye gukora muri NGOs yitwa Girl Hub Rwanda, nyuma yaje guhindura izina ikitwa Girl Effect, itegura ikinyamakuru Ni Nyampinga.[6] [7][8][9]Avuye mu buholandi yasangije ubumenyi itsinda rya Les Stars du Theatre muri Kminuza y'uRwanda i Butare n'abandi banyamakuru ba Radio Salus banandika ikinamico.

Emma Claudine amaze imyaka 15 afatwa nka "Shangazi" w'ingimbi n'abangavu kubera ibiganiro byerekeye ubuzima bw'imyororokere, iyi gahunda akaba yarayitangiriye kuri Radio Salus mu kiganiro yise "IMENYE NAWE" mu mwaka 2005. yabaye kandi Program Manager wa Radio Salus,[10] mu gihe cy'imyaka 9 n'amezi 5.Yakoze ikiganiro cyiswe "BAZA SHANGAZI" mu kinyamakuru 'NI NYAMPINGA"[11][12][13] yari anabereye Managing Editor".[14] [15]Akaba yaramaze imyaka 3,5 akuriye itumanaho mu mushinga w'imyaka itanu witwaga Soma Umenya, w'Ikigo cy'Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID). Uyu mushinga urangiye, yakuriye itumanaho mu wundi mushinga witwa RwandaEquip, umushinga wa Bridge international Academies ugamije guteza imbere uburezi mu Rwanda.[16] Yabaye umwe mu bagize Inama y'ubutegetsi mu Nama Nkuru ikiriho (MHC) kandi aba n'umukomisiyoneri mu Komisiyo y'Itangazamakuru ryigenzura (RMC). Yamaze imyaka 3 ari umunyamabanga mu ishyirahamwe ry'abanyamakuru b'abagore (ARFEM).[17] Yanamaze umwaka umwe n'amezi abiri akuriye itumanaho muri Catholic Relief Services.[18] Ni umwe mu bari bagize Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa 37 batsinze ijonjora rya Miss Rwanda 2021. Mu 2021, Emma Claudine yahawe inshingano n'Inama y'Abaminisitiri, agirwa umusesenguzi mu by'itumanaho mu biro by'Umuvugizi wa Guverinema y'u Rwanda.[19] Nyuma, muri Kamena 2024, Inama y'Abaminisitiri yongeye kumuhindurira inshingano, agirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe itumanaho n'uburezi rusange mu Mujyi wa Kigali.

AMASHAKIRO
hindura
  1. https://inyarwanda.com/inkuru/112566/emma-claudine-yahawe-akazi-muri-biro-byumuvugizi-wa-guverinoma-112566.html
  2. https://onlineradiobox.com/rw/salus/
  3. https://en.wikipedia.org/wiki/Cyprus
  4. https://inyarwanda.com/inkuru/112566/emma-claudine-yahawe-akazi-muri-biro-byumuvugizi-wa-guverinoma-112566.html
  5. https://inyarwanda.com/inkuru/58523/nyuma-y-igihe-kinini-yari-ahamaze-emma-claudine-ntakiri-umunyamakuru-wa-radio-salus-58523.html
  6. https://inyarwanda.com/inkuru/83066/urubyiruko-rukina-ikinamico-ya-ninyampinga-sakwe-rwahsyize-h-83066.html
  7. http://ninyampinga.com/en/
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-22. Retrieved 2022-05-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/emma-claudine-wakoreye-radio-salus-yahawe-umwanya-n-inama-y-abaminisitiri
  10. https://onlineradiobox.com/rw/salus/
  11. https://inyarwanda.com/inkuru/83066/urubyiruko-rukina-ikinamico-ya-ninyampinga-sakwe-rwahsyize-h-83066.html
  12. https://inyarwanda.com/inkuru/83066/urubyiruko-rukina-ikinamico-ya-ninyampinga-sakwe-rwahsyize-h-83066.html
  13. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-22. Retrieved 2022-05-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  14. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-22. Retrieved 2022-05-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  15. http://ninyampinga.com/en/
  16. https://rwandaequip.org.rw/
  17. "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-04. Retrieved 2022-05-03.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  18. https://www.crs.org/
  19. https://inyarwanda.com/inkuru/112566/emma-claudine-yahawe-akazi-muri-biro-byumuvugizi-wa-guverinoma-112566.html