Dream Boys ni itsinda ririmba injyana ya R’n B ndetse na Bongo[1], Itsinda rya Dream Boys yegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryabaga ku nshuro ya karindwi. Ni mu birori bikomeye byabereye kuri Petit Stade byasojwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kamena mu mwaka 2016.[2]

Tmc Indatwa mu itsinda Dream Boys.
Platini mu itsinda Dream Boys.

Amateka

hindura

Abagize itsinda

hindura

Platini na TMC bagize iri tsinda bamaze kwitabira iri rushanwa inshuro esheshatu mu nshuro indwi rimaze kuba.

Amateka kuri buri umwe

hindura

Platini

hindura

Platini ubundi yitwa Nemeye Platini[3] akaba yaravutse muri nzeli mu mwaka 1988 I Bukavu kuko niho ababyeyi be bari barabaye bahamaze igihe kirekire. Nyuma yaho yaje gutahuka nk’abandi banyarwanda bose atangira amashuri ye abanza abiri yayize muri Congo, akomereza kuri ecole Primaire ya Nyanza ya Kicukiro. Icyiciro rusange cy’amashuri yagikomereje kuri Ecole secondaire de Gasange I Byumba, akomereza mu rwunge rw’amashuli rwa leta i Butare. Yaje gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru. Platini akiri umwana yaririmbaga[4] muri Korari aza kuhava atangira gukora muzika ye. Ubu Platini, wakoze gake kuri Radio Salus, akora rimwe na rimwe kuri Radio Isango Star mu biganiro nka Isango na Muzika.

Mujyanama Claude[3] [TMC] ni undi musore ubarizwa mu itsinda rya Dream boys. TMC akaba yarabonye izuba taliki ya 25 Nzeli mu mwaka 1988 na we avukira Uvila muri Congo. Yaje kuza mu Rwanda nyuma yu mwaka 1994 atangira amashuli ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro akomereza ayisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje guhinduka E.T.O Kicukiro.

TMC yaje kujya kwiga muri GSOB (Group Scolaire Officiel de Butare) mu ishami ry’imibare n’ubugenge, Kaminuza ayiga muri KIST. Kimwe na Platini, TMC na we yabanje kuririmba muri korari ayivamo ajya kwiririmbira ku giti cye.

Mu mwaka wa 2007, TMC arangije amashuli yisumbuye ni bwo yakoze indirimbo ya mbere ayikorerwa na BZB The Brain ayikorera muri The Future Production ariko iki gihe yaririmbaga injyana ya Hip hop. Muri 2008, Platini akirangiza amashuli yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare[5] mu mashuli yisumbuye ndetse bakaba bari banaturanye ibyo bikaba byaratumye bakora itsinda baryita "Dream Boys" kugeza n’uyu munsi ni ko ryitwa.

Guhera ku gitaramo cya mbere nibo bahanzi bagarutsweho cyane ku myambarire myiza yabaranze n’uburyo bitwara kuri stage n’ababyinnyi babo. Ibi bikajyana n’uburyo bahuza amajwi yabo, banavugisha abafana babo mu gihe barimo kuririmba.

Uko Platini na TMC bahuye bashinga Dream Boyz

hindura

Mu mwaka 2008, Platini akirangiza amashuri yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye I Butare mu mashuri ndetse ko bari banaturanye byatumye bakora itsinda baryita Dream Boyz. Gusa bakunze guhurira cyane mu ishuri. Muri uyu mwaka nibwo barebye Lick Lick atangira kubakorera ariko ababwira ko byaba byiza bakoze mu njyana ya bongo, nibwo TMC yavuye mu njyana ya hip hop atangira kuririmba bisanzwe. Dream Boyz yaje gukora indirimbo yabo yitwa “Nirizingua[6]” yo mu njyana ya bongo irakundwa, ariko iyatumye Deam boys ikundwa ikanamenyekana cyane ni “Magorwa”. Nyuma yaho Dream Boyz yakoze izindi ndirimbo nyinshi zivugisha abantu menshi[7] nka si inzika n’izindi nyinshi. Mu ndirimbo z’aba bahungu[8] humvikanamo ubutumwa busa nkaho ari ubuzima busanzwe ndetse n’amaganya ndetse abantu akaba ari yo mpamvu babakunda kuko bavuga ibiriho.

Uko Platini na TMC batandukanye

hindura

Kera kabaye Nemeye Platini wakoranaga na mugenzi we TMC mu itsinda rya Dream Boyz [5]yeruye avuga ko ibya Dream Boyz bishobora kuba amateka[9] kuko we yatangiye gukora muzika ku giti cye ndetse akaba yahinduye izina akitwa P . Mujyanama Claude ukoresha TMC mu muziki wanabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys yagiye gutura muri Amerika,[10] nyuma y’igihe havugwa itandukana ry’abagize iri tsinda, bikanavugwa ko yagiye adasezeye mugenzi we bamaranye imyaka 11 mu muziki anabanaga mu nzu.

References

hindura
  1. http://rw.bangmedia.org/2012/04/dream-boys.html#axzz7fciR4goU
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. 3.0 3.1 https://inyarwanda.com/inkuru/70982/amateka-utamenye-kuri-dream-boyz-bavukiye-umwaka-umwe-n-mujy-70982.html
  4. https://web.archive.org/web/20220922140344/https://www.genesisbizz.com/Abakeba-Uwahoze-muri-Dream-Boys-yakoranye-n-uwahoze-muri-Urban-Boys
  5. 5.0 5.1 https://www.isimbi.rw/imyidagaduro/article/tmc-yavuze-ukuri-ku-isenyuka-rya-dream-boys-video
  6. https://web.archive.org/web/20220922140347/https://kissfm.rw/mahorwa-itsinda-rya-dream-boys-risize-nkuru-ki/
  7. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  8. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-22. Retrieved 2022-09-22.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  9. https://www.teradignews.rw/ibya-dream-boyz-byarangiye-platini-yahinduye-izina-akoresha-muri-muzika/
  10. https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/Dream-Boys-mu-marembera-TMC-yagiye-muri-Amerika-adasezeye-Platini