Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA

Umunyarwanda w’impuguke mu bumenyi bw’isi n’imitere y’ikirere (Geophysist) akaba

umushakashatsi w' umunyarwanda

Dr. Jean Paul NGARUKIYIMANA hindura

Dr Jean Paul NGARUKIYIMA Umuyobozi wa Nanjing Shengren Business Consultancy

n’umushoramari mu gihugu cy’ubushinwa.[1] Ubushakashatsi bwe bwibanda cyane kubijyanye

n’imihindagurikire y’ikirere(climate change ), [2] no kurengera ibidukikije; Yabaye ushinzwe

ibikorwa bya tekinike n’ubushakashatsi (Technical Director) mu kigo cya Jiangsu Hongyang

Quartz Products Co., Ltd kuva muri Mata, 2021; nyuma yo kuva mu kigo gitunganya iby’amabuye

y’agaciro cya Jiangsu Universe Jewelry Co., ltd . mu gihugu cy' bushinwa.[3]

Amateka hindura

Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA hindura

yavukiye mu Rwanda mu mwaka w’I 1989 akaba arinaho yize

amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’icyiro cya mbere cya kaminuza (Bachelor) . Nyuma yo

kurangiza Kaminuza 2012, mu ishami ry’ubugenge muri Kaminuza y’ u Rwanda yahise ajya

gukomereza amasomo ye mu gihugu cy’ubushinwa . Kuva muwa 2012 yize ururimi rw’igishinwa

muri kaminuza ya Chonqing Normal University [4] ahava ajya kwiga icyiciro cya kabiri cya

kaminuza mu mujyi wa Nanjing muri kaminuza ya Nanjing University of Information Science and

Technology mu ishami ry’ubumenyi muby’ikirere (Master of science in meteorology).[5]

Ibikorwa by'indashyikirwa hindura

Mugihe yigaga ikicyiro cyakabiri cya kaminuza yabaye umwe mubanyeshuri bindashyikrwa [6] ahabwa

n’inshingano zo kuyobora bagenzi be biga ibijyanye n’ubumenyi mu by’ikirere[7]. Amaze

kurangiza Icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakomereje muri Kaminuza ya University of

Science and Technology China (USTC) imwe muri kaminuza za mbere zikomeye mu gihugu

cy’ubushinwa,[8] ahakura impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) mu bumenyi bw’isi n’ikirere. Dr Jean

Paul yabaye umuyobozi wa USTC -African students Association (ASU) na USTC- Foreign Students

Association ubwo yigaga muri USTC Kuva muri Mata 2021.

Imirimo Akora hindura

Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA

n’umuyobozi ushinzwe ibya tekinike n’ubushakashatsi mu kigo cya Jiangsu Hongyang Quartz M

Products Co., Ltd [9] akaba n’umuyobozi mukuru wa Nanjing Shengren Business Consultancy

Company

Ibindi Bikorwa hindura

Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA ni impuguke akaba n’umushakashatsi w’umwuga mubijyanye

 
Ishoramari mu Bushinwa

n’ubumenyi bw’ikirere. Muri 2018 yatumiwe n’ikigo cy’abanyamerica gishinzwe kubika amakuru

y’ibipimo by’ikirere cyitwa NOAA National Climatic Data Center[10] mu nama yiga ku

iteganyagihe ry’igihe gito [11]. Usibye ubucuruzi bujyanye n’ibikomoka kumabuye y’agaciro,[12] Dr

Jean Paul yashinze ikigo gifasha abacuruzi babanyafurika kubona ibicuruzwa mu bushinwa cyitwa

Nanjing Shengren Business Consultancy Company[13] akaba ari nawe muyobozi mukuru wacyo.

Yakoreye ibigo by’ubucuruzi mu gihugu cy’ubushinwa harimo Jiangsu Universe Jewerly Co., ltd

kuva muri Nzeri 2020 kugera Werurwe 2021 na Jiangsu Hongyang Quartz Products co., Ltd kuva

muri Mata 2021.

Umuryango hindura

Dr Jean Pual NGARUKIYIMANA yashakanye na Nadege Muhimpundu babyarana umwa umwe

w’umuhungu Nziza Liam Lior Tivon.

 
Dr Jean Paul NGARUKIYIMANA afite impamyabumenyi y'ikirenga yakuye muri kaminuza yo mu bushinwa yigisha siyansi na tekinoloji (University of Science and Technology of China)

Reba hindura

  1. https://www.wcrp-climate.org/s2s-s2d-2018-posters/s2s-s2d-2018-list-posters
  2. https://www.researchgate.net/profile/Jean-Paul-Ngarukiyimana
  3. https://news.nuist.edu.cn/2015/0330/c1150a82262/page.htm
  4. http://ncclcs.ncc-cma.net/Website/index.php?ChannelID=142&NewsID=3241
  5. https://news.nuist.edu.cn/2015/0330/c1150a82262/page.htm
  6. https://www.wcrp-climate.org/s2s-s2d-2018-posters/s2s-s2d-2018-list-posters
  7. https://news.nuist.edu.cn/2015/0330/c1150a82262/page.htm
  8. https://en.ustc.edu.cn/
  9. http://www.quartzhy.com/index.html
  10. https://www.ncdc.noaa.gov/
  11. https://www.wcrp-climate.org/s2s-s2d-2018-posters/s2s-s2d-2018-list-posters
  12. "Archive copy". Archived from the original on 2021-08-27. Retrieved 2021-08-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  13. "Archive copy". Archived from the original on 2021-03-02. Retrieved 2021-08-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)

Izindimbuga wasura hindura

https://loop.frontiersin.org/people/1230737/overview

https://ustc.academia.edu/NGABOPAUL

https://www.researchgate.net/profile/Jean-Paul-Ngarukiyimana

https://library.wmo.int/index.php?lvl=author_see&id=12178#.YSTyL2nfZkw