Dr Daniel Ngamije
Amateka
hinduraDr Daniel Ngamiye ni Umunyarwanda utuye mugihugu cy' Rwanda. akaba ari Minisitiri w' Ubuzima mu Rwanda guhera taliki ya 26 Gashyantare 2020.[1] Amashuri ye ya kaminuza yayigiye muri Universite de Kinshasa, DRC yigayo Bachelor's degree in Medicine and Surgery. Yakomereje kandi amashuri ye muri Universite Libre de Bruxelles muri Brussels, Beligum aho yigaga Masters of Medicine in Public Health. Kuva mu mwaka wa 1995 kugeza 1997 Dr Daniel Ngamije yabaye umu dogiteri mubitaro bya Kabgayi.[2] guhera mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2017 Dr Daniel Ngamije yakoraga nka korodinateri wa PMU mumagambo aramubuye bisobanura Project Implementation Unit ariyo nyuma yaje guhinduka SPUI (Single Project Implementation Unit), muri 2018 yatangiye gukora muri World Health Organization (WHO) nka National programme officer,[3]
Uruhare rwe
hinduraMinisitiri Daniel Ngamije yagaragaye mubikorwa bitandukanye cyane cyane mubikorwa bya COVID, mukiganiro Dr Daniel Ngamije yagiranye n' abanyamakuru ku ngingo yerekeranye n' inkingo zitangwa mugihugu za COVID, Dr Daniel Ngamiye yavuze ko umuryango w' abibumbye (OMS) usaba abantu ko bafata urukingo rwa COVID-19 rubongerera ubudahangarwa hagati y' amezi atatu n' atandatu cyane cyane kubantu batabonye urukingo rwa mRNA.
Dr Daniel Ngamije yagiye akangurira Abanyarwanda gufata urukingo rushimangira kubamaze gufata inkingo zuzuye naho kubatarakingiye akomeza kubararikira kwihutira gufata inkingo muburyo bwo kwirinda ko bakandura indwara ya COVID.[2]
mu mwaka wa 2021 Dr Daniel Ngamije tutabiriye inama aho ikigo cyo mu gihugu cy' Ubudage cyitwa BioNTech aho yagiraye amasezerano na leta y' u Rwanda ndetse na leta ya Senegali yo kubaka ikigo cy mbere muri Afurika gikora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga mRNA. iki kigo kikaba kizubakwa mu Rwanda, BioNTech yamaye mugukorana n' ikigo cya Pfizer mu gukora rumwe mu nkingo zikoreshwa cyane ku isi ikaba ivuga ko mu ntangiriro icyo kigo kizagirana ubushobozi bwo gukora inkingo zigera muri miliyoni 50 ku mwaka. Dr Daniel Ngamije yavuzeko ikigo cya BioNTech kizatanga umusanzu muburinganire ku nkingo bucyenewe muri Afurika.[4]
Italiki 5 Werurwe 2021 nibwo Minisitiri Dr Daniel Ngamije yatangije igikorwa cyo gukingira abanyarwanda COVID-19 kumugaragaro, muri gahunda yo gutangiza iki gikorwa Dr Daniel Ngamije yari aherekejwe na Dr. Kasonde Mwinga ariwe muyobozi uhagarariye ishami ry' umuryango w' abibumbye ryita kubuzima (OMS) mu Rwanda, Juliana Lindsey uhagarirye ishami ry' abibumbye ryita ku bana (UNICEF) mu Rwanda, ndetse n' abandi bayobozi bo munzego zitandukanye.[5]
Dr Danniel Ngamije mu kuboza 2021 yatangarije abaturarwanda bose ko bagomba gufata urukingo rwa COVID 19 kuburyo n' abana b' imyaka itanu bazaruhabwa rukigera ku isoko, Dr Daniel Ngamije yakomeje agira ati buri munyarwanda wese ko agomba guhura n' undi nta mpungenge ko ahobora kuba yamwanduza, [6] Dr Daniel Ngamije yavuzeko gufata urukingo rushimangira bifasha umubiri kongerewa ubudahangarwa bitwo abasirikare b' umubiri biyongera bakabasha guhangana na virusi mugihe umuntu yaba ahuye na yo. [7]
References
hindura- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-28. Retrieved 2022-02-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-23. Retrieved 2022-02-23.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.moh.gov.rw/about
- ↑ https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-59059702
- ↑ http://197.243.22.137/kicukiro/index.php?id=149&L=3&tx_news_pi1%5Bnews%5D=454&tx_news_pi1%5Bcontroller%5D=News&tx_news_pi1%5Baction%5D=detail&cHash=53ea92ae4d1ae152be9fc8327e49e280
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/u-rwanda-ruzakingira-n-abana-covid-19-guhera-ku-myaka-itanu-minisitiri-ngamije
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2022-02-28. Retrieved 2022-02-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link)