Dian Fossey (Diyane Fose) yavutse ku ya 16 Mutarama 1932 - apfa ku ya 26 Ukuboza 1985. Yari Umunyamerika w’inzobere mu kubungabunga ibidukikije no kwita ku nyamaswa z'inguge.[1] Yamenyekanye cyane ku bw'ubushakashatsi bwimbitse yakoze ku matsinda y’ingagi zo mu misozi mu Rwanda kuva mu 1966 kugeza yishwe mu 1985. Yigaga imibereho y'ingagi buri munsi mu mashyamba yo mu birunga abanje kubishishikarizwa cyane yabanje gushishikarizwa kuhakorera n’umuhanga Louis Leakey. "Gorillas in the Mist" (Ingagi mu bihu), igitabo cyasohowe imyaka ibiri mbere y'urupfu rwe, ni inkuru ya Fossey ivuga ku bushakashatsi bwe bwa siyansi bwerekeye ingagi mu kigo cy’ubushakashatsi cya Karisoke ndetse n'akazi yakoze mbere yaho. Iyo nkuru yaje guhindurwamo firime yo mu 1988 yahawe izina rimwe.[2]

Imva ya Dian Fossey
amerika

Fossey yari umwe mu bahanga mu bumenyi bw'inguge nini babayeho ku isi hose. Yari umwe mu bagize "Trimates", itsinda ryari rigizwe n’abahanga b’abagore bakomeye boherejwe na Leakey kugira ngo bige inguge nini (zirimo ingagi, inkende n'ibitera) bazisanze aho ziba.

Yamaze imyaka 20 mu Rwanda, aho yashyigikiye byimazeyo ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, arwanya cyane ubukerarugendo n'ubuhigi bwari bwibasiye izi nyamaswa ku buryo bukomeye. Ibi byatumye amenyekana cyane kandi abantu benshi na bo bamenya agaciro k'ingagi. Fossey n'ingagi babanaga baje kuzira urugomo rw'abahigi.

Nyuma y’iyicwa ry'ingagi, habayeho amakimbirane hagati ye n'abari bazishe. Mu gihe gito yahise yicirwa mu kazu yabagamo aho mu i birunga. kigeza ubu ntihavugwa rumwe ku waba yaramwishe.

Ibikorwa bya Fossey by'ubushakashatsi no kubungabunga ibidukikije byafashije cyane cyane kugabanya umuvuduko ingagi zicwagaho ku rugero zari ziri hafi kuzimira.

Ibyo yakoze byakomereje mu muryango yasize ashinze wo kubungabunga ingagi witwa Diana Fossey Gorilla Fund mu 1967. Uyu muryango ni na wo ikigo cy'ubushakashatsi cyizwi nka Karisoke Research Center.

Umunyamakuru w'umunyamerika wamamaye cyane nka Ellen DeGeneres akaba aheruka gutanga inkunga kuri uyu muryango yo kubaka ikindi kigo na cyo kizunganira ibi bisanzwe hafi na pariki y' ibirunga.[3] Icyo kigo kizaba cyitwa Ellen DeGeneres Campus, giteganijwe kuzura muri 2021.[4]

  1. https://gorillafund.org/who-we-are/
  2. https://www.nationalgeographic.com/travel/intelligent-travel/2015/12/30/dian-fosseys-living-legacy-the-mountain-gorillas-of-rwanda/?cmpid=int_org=ngp::int_mc=website::int_src=ngp::int_cmp=amp::int_add=amp_readtherest
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-03-01. Retrieved 2021-02-08.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. https://massdesigngroup.org/work/design/ellen-degeneres-campus-dian-fossey-gorilla-fund