Nyirarugero Dancille
Nyirarugero Dancille ni umunyarwandakazi w'umuhanga akaba yarabaye umwarimu muri kaminuza ndetse akaba yari umunyapolitiki aho yagizwe guverineri w'intara y'amajyaruguru y'U Rwanda muri werurwe 2021, ubu akaba yarakuwe kuri iyo mirimo akaba yaraginzwe Komiseri cyangwa umuyobozi wa Komisiyo y'Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare . [1]
Ubuzima bwabanje n'amashuri
hinduraNyirarugero Dancille ni mubyeyi wavutse mu mwaka wa 1970, akaba afite abana 4 harimo abakobwa batatu n'umuhungu umwe. Guverineri Nyirarugero Dancille yavukiye mu murenge wa muhoza, avukira mu karere ka Musanze mu ntara y'amajyaruguru, akaba yarashakanye na Nkundimana Fidele mu karere ka Nyabihu.[2]
Nyirarugero Dancille yize amashuri abanza ku ishuri rya Rungu mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze ayisumbuye ayigira muri Lyce Notre Dame de Citeaux i Kigali, yakomereje ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri kaminuza ya Ines-Ruhengeri, kubera inyota yarafite yo kunguka ubumenyi yakomereje ikiciro cya gatatu cya kaminuza i kampala kuri kaminuza ya makelele yasoje muri 2009, Nyirarugero Dancille yaje gukomeza kw'iyungura ubumenyi mu budage muri 2017 aho yakuye indi myamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya kaminuza.[3]
Umwuga
hinduraNyirarugero Dancille yahawe akazi ku bwarimu ko kuba umwarimu kuri kaminuza yigagaho ya Ines-Ruhengeri nyuma yo kugira amanota menshi, yakomereje imirimo ye mu ishuri rikuru rya Muhabura Integrated Polytechnic College(MIPC) Aho yarakuriye ishami rya Business Studies. Muri Werurwe 2021, nibwo Nyirarugero Dancille yahawe imirimo mishya yo kuba guverineri w'intara y'Amajyaruguru.[4]
Gusenga
hinduraNyirarugero Dancille ni mubyeyi ubibonako rwose akunda gusenga, aho asanzwe asengera mu itorero Anglican muri Diyosezi ya Shyira Katedarali Yohani Umubatiza Wera, akaba ari umwe mu bagize Korali y’ababyeyi yitwa Jyana Umucyo. Umwana wanjye mukuru yarangije Kamunuza, ukurukiyeho arangije umwaka wa mbere muri Kaminuza y’u Rwanda, uwa gatatu ari mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa gatandatu mu gihe bucura ari mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye”.Uwo muyobozi wazindukiye mu kazi kuri uyu wa Kabiri aho yigisha mu ishuri rikuru rya MIPC.[5][6][7]
Imiyoboro
hindura- ↑ https://umuseke.rw/2023/08/perezida-kagame-yahinduye-guverineri-wintara-yamajyaruguru/?fbclid=IwAR30K5yIkY6tkcs0Rxh6Md24g0KVOU7CBF5BBwEm5A9eeRTKrC69-Dl1jBI
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bankanguye-barambwira-ngo-ngizwe-guverineri-numva-birantunguye-nyirarugero-dancilla
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bankanguye-barambwira-ngo-ngizwe-guverineri-numva-birantunguye-nyirarugero-dancilla
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/bankanguye-barambwira-ngo-ngizwe-guverineri-numva-birantunguye-nyirarugero-dancilla
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-10-04. Retrieved 2023-08-01.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyirarugero-dancille-wagizwe-guverineri-w-intara-y-amajyaruguru-ni-muntu-ki
- ↑ https://bwiza.com/?Nyirarugero-yatunguwe-no-kubwirwa-kuri-terefoni-ko-yagizwe-Guverineri-w-Intara