Cecile Nkomeje
Cecile Nkomeje
hinduramu mwaka wibihumbi bibi na kane 2004 nibwo hashinzwe ikigo gikomeye gishinzwe gutunganya imiti
nibikoresho bya Laboratoire kizwi nka Pharmalab ltd kiyobowe na Madamu Cecile Nkomeje iki kigo cyashinzwe murwego rwo gukwirakwiza
ibikoresho by'ubuvuzi na Laboratoire mu Rwanda ndetse no mukarere ruherereyemo. Pharmalab Ltd
ni uruganda rukora cyane ibikoresho byifashishwa mu buvuzi munzu batangiramo ibizamini Laboratoire
harimo nk' udutibe batangiramo amaraso,inkari,umusarane nibindi.[1]
Amateka
hinduraMadamu Cecile Nkomeje ni Umuyobozi mukuru wa Pharmalab Ltd uru ruganda rukora ibikorwa by'indashyikirwa.
rwatangiye mu mwaka wa 2004 nkuko twabisobanuye haruguru batangiye batumiza ibikoresho hanze y'igihugu
ariko bakabifashwamo na Leta yu Rwanda. muri 2014 bakoze urugendo shuri mugihugu cya Tanzaniya mu rwego
rwo kungera ubumenyi ari naho baherewe inyigisho zo gukora ayo ma tube. mu mwaka a 2015 nibwo batangiye
kubaka aho bazajya batunganyiriza ayo ma tube Imasoro mu cyanya k'Inganda. 2016 nibwo batangiye gushyira
mubikorwa ubumenyi bwabo batangira gukora ibikoresho ari nabwo basurwaga n'ikigo gishinzwe gutsura
ubuziranenge RSB (Rwanda standards board). Minisiteri y'ubuzima na Laboratoire Nationale basanga ibikoresho
bakora byujuje ubuziranenge[2]
Umusaruro
hindurakurubu ibikoresho byavaga mu mahanga nka Inde, Chine, na Europe byarahagaritswe uru ruganda
Pharmalab nirwo rutanga ibikoresho byose bikoreshwa mu bitaro bitandukanye ibigo nderabuzima na ma clinique
zigenga mu Rwanda. umuyobozi wa Pharmalab Cecile Nkomeje[3] avugako kuva ibikoresho byatangira
gukorerwa mu Rwanda aribwo igiciro kiri hasi cyane kuko bahisemo gufata inyungu nke ariko kubintu byinshi.
Ingano yibikoresho bakora
hinduraumubare wibikoresho bakora mu mwaka ungana na millioni 25 kandi
bavugako hakenerwa ibikoresho biri hagati ya millioni 8 ni 10 mu mwaka
bavuga kandi ko icyuho kibyatumizwaga hanze cyagabanutseho 36% ndetse igipimo
kibyoherezwa mu mahanga kigabanukaho 69%. [4]
Inshingano
hindurainshingano yabo ni ugutanga ibikoresho byinshi bikoreshwa mubuvuzi ndetse nibikoresho
bya Laboratoire byujuje ubuziranenge kwisoko kandi bifite ireme kandi kugiciro
kiza ndetse na serivice inoze.[5]
Ibihembo
hinduraMadamu Cecile Nkomeje yatsindiye igihembo gitangwa na RDB Bussiness Excellene Awards
muri 2017 nku mugore wihangiye imirimo kandi akiteza imbere kurwego rushimishije
Cecile kandi yavuzeko kuva yahabwa icyo gihembo iterambere rye ryikubye ubugira kabiri.[6]
Reba
hindura- ↑ https://www.newtimes.co.rw/news/trade-deficit-narrows-36-three-years
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-28. Retrieved 2021-11-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-28. Retrieved 2021-11-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-28. Retrieved 2021-11-28.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://www.eahealth.org/directory/search/organisations/pharmalab-ltd
- ↑ https://twitter.com/rdbrwanda/status/1085251011311226880?lang=eu