Dushime Burabyo Yvan wari uzwi nka Yvan Buravan yari umwanditsi w'indirimbo n'umuririmbyi w'umunyarwanda.

Burabyo Yvan

Amateka hindura

Ubuzima bwe n'amashuri yize hindura

Yvan Buravan yavutse ku ya 27 Mata 1995, avukira i Nyakabanda, Kicukiro. Yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022 azize kanseri. Yaguye mu gihugu cy'u Buhinde aho yari yagiye kwivuriza. Se yitwa Burabyo Michael na nyina akitwa Uwikunda Elizabeth. Ni umwana wa gatandatu (bucura) mu muryango w’abana batandatu. Amashuri abanza yayigiye I Gikondo ku kigo cyitwa Le Petit Prince, ayisumbuye yayatangiriye muri Collège Amis des Enfants ayasoreza La Colombière.[ecole la colombière 1], Kaminuza yayize muri kaminuza y'u Rwanda CBE mubijyanye n'ubucuruzi, itumanaho n'ikoranabuhanga.

Yvan Buravan ni umwe mu banyamuziki bazwi mu Rwanda mu indirimbo zitandukanye

Urugendo rwe mu muziki hindura

Yvan Buravan yatangiye kuririmba muri 2009 aho yitabiriye amarushanwa ya Rwandatel[1] , aho yegukanye umwanya wa kabiri mu bantu magana arindwi bahatanaga, agahabwa amafaranga y’amanyarwanda angana na miriyoni n'igice.

Muri 2012, Buravan yitabiriye amarushanwa ya Talentum, aza mu ba mbere bahembwe ko ari abahanga mu kuririmba, iki akaba ari na kimwe mu bintu byamuhinduye imitekerereze umuziki atangira kuwubona muyindi nguni kandi ngari. Ni urugendo yakomeje ubutaruhuka, abo mu muryango we, kw’ishuri n’ inshuti ze batangira kumufata nk'umuririmbyi nawe atangira kubikora nk'umwuga ndetse no kubikunda birushijeho. Buravan ku myaka 20 nibwo yemeje ko umuziki we ubaye umwuga ndetse mu ntangiriro za 2016 nibwo ibihangano bya Buravan byatangiye gusakara mu banyarwanda nabo baramukundira barabikunda. Icyo gihe ni nabwo yari amaze kubona umujyanama mushya mu bya muzika (Manager). Buravan azwi cyane mu njyana y'afro beat ,R&B,na Soul, akaba yarakundaga cyane abahanzi barimo Michael Jackson,[2] [Ed sheeran, 1]na Bruno Mars nabandi benshi. Yakoze indirimbo nyinshi zirimo Majunda, Injyana, Urwo Ngukunda, Low Key, Ye Ayee n’izindi nyinshi.

Yitabiriye ibitaramo byinshi bitandukanye mu Rwanda ndetse yanatsindiye ibihembo bitandukanye harimo n’igihembo mpuzamahanga cya Prix Decouvertes gitangwa na RFI [3], yatsindiye ku ya 8 ugushyingo 2018 kumyaka ye 23 y’amavuko. Yakomeje gukora ibitaramo byinshi bitandukanye aho muri Nyakanga 2018 yakoreye igitaramo gikomeye mu Bubiligi agashimisha abakunzi be. Ku ya 17 Gashyantare 2018 yitabiriye Festival Aman mu mujyi wa Goma.[4]

Yitabye imana kuri 17/8/2022 [[Dosiye:Parsley_Palette_at_Soho_Records.jpg|thumb|

Ibihembo Yvan Buravan yahataniye hindura

Reba hindura

-Prix de couvertes

  1. Rwanda
  2. Michael Jackson,
  3. https://musique.rfi.fr/afropop/20181108-buravan-laureat-prix-decouvertes-rfi-2018
  4. https://mdundo.com/a/140523
  1. ecole la colombier


Cite error: <ref> tags exist for a group named "Ed sheeran,", but no corresponding <references group="Ed sheeran,"/> tag was found