Habyarimana Béata

(Bisubijwe kuva kuri Beata Habyarimana)

Habyarimana Béata ni umunyarwandakazi ndetse n’umucuruzi w'umunyamwuga mu bijyanye n’imicungire y’imari akaba n’umunyapolitiki. Ni Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda(MINICOM) muri guverinoma y’abaminisitiri, kuva ku ya 15 Werurwe 2021.[1][2][3]

ifoto ya Beatha

Ubuzima

hindura

Habyarimana yavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko impamvu yatumye ariho avukira byatewe n’akazi ababyeyi be bakoraga. Ababyeyi be bakoraga muri Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu. We n'ababyeyi be bagiye baba mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, u Bubiligi n’u Burusiya. Mumibereho ye yakoze mu bijyanye no gufasha abantu batandukanye kugera kuri serivisi z’imari hanyuma akora no mu bijyanye no kubafasha kwiga iyo mishinga yabo ku buryo yavamo ubucuruzi cyangwa ibikorwa bibyara inyungu.[4]

Amashuri

hindura

Hon. Habyarimana yakurikiranye impamyabumenyi ihanitse mu bijyanye n'imari no kuyicunga.muri kaminuza nkuru y'u Rwanda kuva 1996 kugeza 2000,nanone kandi afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya Masters mu miyoborere mu by’imari yakuye muri Kaminuza ya Maastricht mu Buholandi. Yayibonye hagati y’umwaka wa 2009 na 2011.[5] Bitewe nuko we umuryango bagiye baba mu bihugu bitandukanye, igice kimwe cy’amashuri ye yakize mu Bubiligi, ikindi akigira mu Rwanda aho yizei Kanombe, mu gihe amashuri yisumbuye yayize muri Economic Rwamagana izwi kwizina rya Groupe Scolaire St Aloys Rwamagana.[4]

Umwuga

hindura

Hon. Habyarimana ni umuhanga mu bukungu ufite uburambe bwimyaka irenga 16 mu bijyanye n’imari kuko mbere yuko ashyirwaho yakoraga nk'umuyobozi wungirije muri Banki ya Afurika.[6] Yakoraga kandi nk'umuyobozi mukuru muri Agaseke Bank , Yakoze muri Banki y'abaturage y'u Rwanda (BPR) mu myanya ikomeye. Yabanje kandi gukorera ikigo cya Bill & Melinda Gates Foundation,mu bijyanye no gufasha abantu kugera kuri serivisi z’imari ariko ku bantu bafite ubukene bwihariye (Access to Finance for Poor). Yakoze no mu kindi kigo cy’Abanyamerika cyari gifitanye imikoranire na Banque Populaire kandi akomeza imikoranire myiza.[7] Ni umwe kandi mu bashinze Umuryango Nyafurika wa New Faces, New voices, uhuza abari n’abategarugori ukanabafasha kugera kuri serivisi z’imari.[4]

Ihuza ryo hanze

hindura
  • Urubuga rwa minisiteri yubucuruzi ninganda mu Rwanda (Minicom)

Amashakiro

hindura
  1. https://www.newtimes.co.rw/news/who-are-new-ministers-and-provincial-governors
  2. https://www.newtimes.co.rw/news/new-trade-minister-prioritise-sme-growth
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-23. Retrieved 2021-12-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. 4.0 4.1 4.2 "Archive copy". Archived from the original on 2021-11-17. Retrieved 2021-12-10.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://www.webrwanda.com/2021/03/imbamutima-za-gasana-gatabazi-soraya.html
  6. http://apanews.net/en/pays/rwanda/news/kagame-appoints-new-trade-minister-in-mild-cabinet-reshuffle
  7. https://www.topafricanews.com/2021/06/14/u-s-rwanda-trade-beata-habyarimana-ambassador-tais-virtual-meeting-with-rwanda-minister-of-trade-and-industry-beata-habyarimana/