Bahati Grace

hindura
 
Miss Bahati Grace

Bahati Grace n'umunyarwandakazi wavutse 15 werurwe 1991. Grace yabaye Nyampinga w'urwanda 2009, Akora nkumwunganizi mubuvuzi wamenyo.[1]

Ubuzima bwite

hindura

Bahati yavukiye mu bugande 15 werurwe 1991, mu 1994 ubwo yaramajije kugira imyaka itatu we numuryango we bimukiye mu Rwanda. yavukiye mu muryango mugari aho umuryango ninshuti ze aringenzi kubuzima bwe.

Umwuga

hindura

Bahati ubwo yagiraga imyaka 16 yiyemeje gukora umwuga wo kumurika imideli yabiterwagamo imbaraga nababyeyi ndetse ni nshuti ze, ubwo yaragejeje imyaka 18 yinjiye mwirushwanw arya nyampinga wu Rwanda 2009 kunshuro yaryo ya kabiri nyuma yiryambere ryabaye 1994. yabaye Nyampinga wu Rwanda ndetse numukobwa uhiga abandi mukwifotoza. muri Bahati yahisemo gukomereza inzozi ze muri Leta zunze ubumwe za Amerika kuwa 22 Kamena 2011.[2] Bahati yabaye Umunyamabanga rusange w umuryango wabanyarwanda ndinshuti baba Iowa muri Amerika kuva 2017 kugera 2019.[3]

 
Bahati Grace n'umugabo we

Amashuri

hindura

Bahati afite impamyabumenyi yiciciro ya cyakabiri cya kaminuza mubijyanye ni binyabuzima nubutabiri yize mri Kaminuza yitwa Mount Mercy anakomerezayo nibijyanye nu buvuzi bwamenyo.