Umushinga w’indabo wa Bella Flowers
Bella Flowers ni ikigo cyatangiye mu 2016 mu Rwanda, gihinga kikanatunganya umusaruro w'indabo z'amabara atandukanye zijyanwa ku isoko mpuzamahanga. Giherereye mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana aho gifite ubuso bwa hegitari 100 kuri ubu kikaba gihinga kuri hegitari 64. Iki kigo cyahaye akazi abakozi 889 biganjemo urubyiruko rwo mu mirenge baturanye abenshi bari abashomeri.[1][2][3][4]
Amateka
hinduraUyu mushinga watangijwe na Madamu Jeannette Kagame, ukaba umaze kuzamura ishoramari ry'ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Mu cyumweru nibura basarura toni 30 z’indabo, aho umusaruro ungana na 80% ugurishwa mu mahanga cyane cyane mu gihugu cy’u Buholandi, u Bwongereza na Koreya y’Epfo.
Bella flowers yahungabanyijwe n' icyorezo cya korona virusi cyane. Mbere ya Covid-19 yagemuraga toni 30, mu mwaka wa 2020 ubwo icyi cyorezo cyateraga yatangiye kugemura toni zitarenze eshanu.
Umumaro wa Bella Flowers
hinduraUyu mushinga wubuhinzi bw'indabo umaze kuba waha akazi kubaturage benshi barenga 800 ukaba uri gufasha igihugu kugabanya ubushomeri mu Rwanda.
Bella flowes rero ikaba inagurisha indabo kubaturage b'u Rwanda kubazishaka bityo ikaba inatanga umusoro mu igihugu.[5]Bella flower kandi ikaba ifasha igihugu cy'u Rwanda gutsura umubano hagati y'ibihugu bitandukanye.
Indanganturo
hindura- ↑ https://www.igihe.com/ubukungu/article/imishinga-itandatu-iri-guhindura-isura-n-imibereho-y-abatuye-rwamagana
- ↑ https://rba.co.rw/post/Umushinga-Bella-Flowers-umaze-kwinjiriza-u-Rwanda-miliyari-10-mu-myaka-4
- ↑ https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-bella-flowers-ikigo-rukumbi-cyahembye-chris-froome-muri-tdrwanda23
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-08-23. Retrieved 2024-08-23.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://mobile.igihe.com/ubukungu/article/iterambere-ry-ubuhinzi-bw-indabo-z-amaroza-mu-rwanda-nuko-zafashije-benshi-kuba