Angell Mutoni ni umunyarwandakazi w'umusizi, umuririmbyi n'umwanditsi w'indirimbo, akora umuziki wo munjyana ivanze ya RnB/Pop ndetse na Afrobeat. Akaba atuye mu mujyi wa Kigali, mu gihugu cy'u Rwanda.[1]

Amavu n'amavuko y'inganzo hindura

Mutoni akiri umwana yakuze abona se ari umuhanzi, ku myaka ye 10 yatangiye kujya yandika inkuru ngufi akaba ariho nyuma yakuye impano yo kwandika indirimbo, mu buto bwo hari igihe se yamujyanaga mu nzu ye itunganya umuziki akajya amwigisha iby'ibanze kuri muzika, bikaba byaramubeye imbarutso imuvuburamo urukundo afittiye umuziki. [2]

Ibihe bitandukanye mu muziki hindura

  • Yafashe insakasamajwi bwa mbere yiga mu mashuri yisumbuye mu gitaramo cy'ikigo.
  • Mu mwaka wa 2011 nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye yahise asohora indirimbo ye ya mbere itunganyije neza muri studio.[2]

Amarushanwa n'ibitaramo bikomeye yitabiriye hindura

  • Mu mwaka wa 2014 yataramiye abakunzi b'umuziki we mu gitaramo cyitwa Doadoa: East African Perfoming Arts Market i Jinja muri Uganda.
  • Yitabiriiye irushanwa rya RFI Prix Decouverte mu mwaka wa 2016, agira amahirwe yo kuba umwe mu baryitabiriye bambere 10.[2]

Imbuga nkoranyambaga akoresha hindura

FACEBOOK: Angell Mutoni Music 

TWITTER: @AngellMutoniRw

INSTAGRAM: @angellmutoni.rw

EMAIL: angellmutonimusic@gmail.com

Reba hindura

  1. [1] Angell Mutoni - HiphopAfrican
  2. 2.0 2.1 2.2 [2] Angell Mutoni - Profileability